Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje umusoro mushya wa 25% ku modoka n’ibyuma byazo byinjira muri Amerika, icyemezo gishobora gukomeza gukaza intambara y’ubucuruzi ku rwego rw’isi nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Trump yavuze ko umusoro mushya uzatangira gukurikizwa ku wa 2 Mata 2025, aho ibigo byinjiza imodoka muri Amerika bizatangira kwishyuzwa ku munsi ukurikiyeho. Umusoro ku bice by’imodoka uzatangira gukurikizwa muri Gicurasi cyangwa nyuma yaho.

Perezida Trump avuga ko icyo cyemezo kizateza imbere bikomeye inganda z’imodoka ziri imbere mu gihugu, asezeranya kandi ko ari icyemezo kizongera imirimo n’ishoramari muri Amerika.
Trump yagize ati: “Ibi bizakomeza guteza imbere ubukungu ku rwego mutigeze mubona mbere.”
Politiki nshya izanorohereza ibyo perezida Trump yise amahitamo menshi ku bakiriya yo kugura hagati y’imodoka zikoresha amashanyarazi, lisansi, cyangwa n’izikoresha uburyo bwombi.
Icyakora, abasesenguzi bavuga ko icyo cyemezo gishobora gutuma inganda zikomeye z’imodoka muri Amerika zihagarara by’agateganyo, kikazamura ibiciro ndetse kikabangamira umubano wa Amerika n’ibindi bihugu byari bisanzwe ari inshuti.
Umwaka ushize, Amerika yatumije imodoka zigera kuri miliyoni umunani, zifite agaciro ka miliyari 240 z’amadolari ku isoko, ndetse zikaba zingana na hafi kimwe cya kabiri cy’ibicuruzwa byose byinjiye muri iki gihugu.
Mexico niyo iza ku isonga mu bihugu byohereze imodoka nyinshi muri Amerika, ikurikirwa na Koreya y’Epfo, u Buyapani, Canada n’u Budage.
Bivugwa ko iki cyemezo gishya cya Trump gishobora kuzahungabanya ubucuruzi bw’imodoka ku Isi.
Ibigo byinshi by’imodoka muri Amerika bifite amashami muri Mexico na Canada, yashyizweho hashingiwe ku masezerano yoroshya ubucuruzi amaze igihe kirekire hagati y’ibyo bihugu bitatu.
White House yavuze ko iri tegeko ritazakurikizwa ku modoka zuzuye gusa ahubwo ko rinareba no ku bice by’imodoka, akenshi bituruka mu bindi bihugu mbere yo guteranyirizwa muri Amerika.
White House kandi yavuze ko ariko, ibiciro bishya ku bice by’imodoka biva muri Canada na Mexico bisonewe, ahubwo baha inshingano ibiro bishinzwe ubucuruzi n’abashinzwe umutekano ku mipaka muri Amerika kujya basuzuma imisoro kuri ibyo bice by’imodoka.
Trump atangaje uyu musoro ku modoka mu gihe hashize iminsi atangaje umusoro wa 20% ku bicuruzwa biva mu Bushinwa, yashyizeho umusoro wa 25% ku bicuruzwa byinshi biva muri Mexico na Canada, 10% ku bicuruzwa by’ingufu biva muri Canada ndetse n’umusoro wa 25% ku bicuruzwa by’ibyuma na aluminiumU byinjira muri Amerika.
Trump aranateganya kongera imisoro ku biti, umuringa n’utwuma two muri mudasobwa (chips) kandi yavuze ko azashyiraho umusoro wa 25% ku bihugu bitumiza peteroli muri Venezuela.
