“Guteza imbere urubyiruko ni ugushora mu hazaza h’Afurika” — Ambasaderi Nkurunziza Williams

Ambasaderi Nkurunziza Williams usanzwe ari Komiseri wa Komisiyo y’Itangazamakuru n’Umuco mu muryango wa Pan African Movement yavuze ko mu gihe utekereza ejo hazaza h’umugabane w’Afurika, usabwa kubanza gushora mu rubyiruko ubumenyi.

Ibi yabigarutseho ku munsi w’ejo hashize ubwo yasuraga ikirombe cya Bashyamba giherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kigali.

Amb. Nkurunziza ahamya ko ari ingenzi gushyira urubyiruko mu bikorwa nk’ibi, kuko aribo bafite ubushobozi bwo guhindura Afurika bakayigira nziza nk’uko byifuzwa.

Yagize ati: “Kugeza ubu, abagize Afurika 60% ni urubyiruko. Bityo turifuza ko bamenya ko ifite ubutunzi, ko natwe dufite ubushobozi nk’uko twabyiboneye hano, bityo bakamenya uko babubyaza umusaruro biciye mu bucuruzi n’ubushabitsi, bikadufasha kugera kuri Afurika nziza twifuza.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo Afurika itere imbere bisaba ko abayituye bamenyana kandi bagafatanya.

Ati: “Icyo dushaka ni uko urubyiruko rwacu rumenyana n’urw’ahandi muri Afurika, bakarebera hamwe ibikorwa biteza sosiyete imbere kugira ngo bifite umuco wo kwishakamo ibisubizo.”

Indi mpamvu ibikorwa nk’ibi bikorwa, ngo ni ugukomeza kwerekana ukuri ku gihugu, cyane cyane ku bantu bibeshya ko mu Rwanda nta mabuye y’agaciro ahari.

Bashyamba ni ikirombe cya kabiri mu Rwanda gicukurwamo gasegereti nyinshi kuko gifite ubuso bungana na hegitari 200.  Gifite ubushobozi bwo gucukurwamo nibura toni 400 ku mwaka, ifasha u Rwanda kubona Tin.

Bashyamba ni ikirombe cya kabiri mu Rwanda gicukurwamo gasegereti nyinshi

Umuryango wa Pan African Movement ishami ry’u Rwanda watangiye ku wa 23 Mata 2015, washinzwe n’Abanyarwanda bagamije gufatanya n’abandi Banyafurika mu guharanira agaciro no kwigira kw’abatuye umugabane.