Ikipe y’u Rwanda amavubi y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu yakinnye umukino wa Gicuti n’ikipe ya Al- Hilal yo muri Sudan, uragira ntayibashije kureba mu izamu ry’indi.
Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri iki Cyumweru wari ugamije kureba urwego abakinnyi bakina imbere mu Rwanda bariho cyane ko bataherukaga gukina umukino uwo ari wo wose mu gihe wanafashaga ikipe ya Al- Hilal gukomeza kwitegura neza imikino nyafurika ndetse na Shampiyona y’u Rwanda bazakina mu minsi micye iri imbere.
Uyu mukino utagaragayemo ibintu byinshi kubera ko warangiye ari ubusa ku busa, warazwe no kurinda izima cyane kuko nta kipe yifuzaga kwinjizwa igitego.Icyakora abakinnye b’Amavubi bagerageje gushyiramo imbaraga mu gice cya mbere ariko ntibyakunda ko babona inshundura.
N’ubwo ibitego byari byarumbye mu gice cya mbere cy’umukino, nyuma yo kuva mu karuhuko amakipe yombi yaje ashaka kubona igitego ariko bikomeza kugorana, bituma umukino wose urangira amakipe yombi anganyije.
Si umukino wa mbere wa gishuti Al-Hilal ikiniye mu Rwanda muri uku kwezi ku Ugushyingo kuko iheruka gutsinda AS Kigali ibitego 2-0 , mu gihe iyi kipe ikomeje kwitegura imikino ya Rwanda Premier League, nyuma yo kwemerwa na FERWAFA kuzakina iyi mikino hamwe na ngenzi yayo Al-Merrikh SC bitewe n’ibibazo by’umutekano muke biri muri Sudani.
