Abagore bakorera mu gakiriro k’akarere ka Gisagara kubatse mu murenge wa Save barishimira ko kabafashije kubona aho bigira imyuga, ubu bakaba baratangiye kwiteza imbere no gufasha imiryango yabo..
bamwe muri abo bagore ni Ingabire Delphina na Bazubagira Leonilla basanzwe bakora imirimo y’ubudozi muri ako gakiriro.
Kimwe mu byo aba bagore bishimira ko bagezeho harimo
Ingabire Delphina avuga ko yagorwago no kubona ibikenewe mu buzima bwe ariko ubu hari icyahindutse.
Yagize ati “Nari umuntu utabasha no kwigurira isabune, ariko ubu nishyurira barumuna bange ishuri ndetse ngafasha n’babyeyi banjye kubikenrwa murugo”.
Ingabire akomeza avuga ko ikindi cyahindutse ari uko ubu asigaye akoresha imashini y’amashanyarazi mu kazi ke kandi mbere yaratangiye akoresha iya nyonga nyonga.
Mugenzi we Bazubagira Leonilla nawe ahamya ko aka gakiriro kamurinze kwicara ntacyo akora.
Agira ati: “Icyambere kamfashije gikomeye ni ukundida kwirirwa nicaye murugo, ubu nza aha nkakora nkabona agafaranga rwose.”
Uretse ibyo kandi “ubu njye maze kugira amatungo noroye murugo, kuburyo niyo nava hano ntashobora gusubira mu buzima nkubwo nahozemo kuko niteganyirije.”
Aba bagore kandi bashishikariza bagenzi babo gutinyuka bakiga imyuga itandukanye kuko umwuga udasaza.
Bazubagira agira ati” Icyo nabwira bagenzi banjye nuko baza nabo bakiga umwuga kuko umwuga udasaza kandi aho wajya hose wawukora ukakubyarira umusaruro”. Naho Ingabire we asaba bagenzi be kwitinyuka bagakura amaboko mu mifuka.
Ati” Bagenzi banjye nibareke kwitinya kuko kuba uri umugore murugo udasaba buri kimwe umugabo wawe, nawe uba uri kumwunganira kandi cyane kuko mufatanya mugateza urugo imbere”.
Ibyo aba bagore bavuga bigarukwaho n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save uhamya ko aka gakiriro kerekanye ko abagre nabo bashoboye bibafasha kubahwa , kwiteza imbere ndetse n’imiryango yabo.
Ati: “Mbere bavugaga ko umudamu akora imirimo yo murugo gusa, akorera nawe amafaranga bityo akaba yafatanya n’umugabo guhahira urugo, kwishyurira abana ishuri, n’ibindi bikenewe mu muryango”.
Si abagore gusa bakorera muri aka gakiriro kuko gakorerwamo n’abingeri zose.
