Abagore n’urubyiruko ku isonga mu basarura amafaranga y’ibihumyo

Ubuhinzi bw’ibihumyo bwahoze bufatwa nk’ubuhinzi bworoheje, bukomeje gukura no gutera imbere mu Rwanda. Kuri ubu, abahinzi b’ibihumyo barimo kubona inyungu zigaragara ndetse bigatanga amahirwe yo guhanga imirimo no guteza imbere abahinzi, byumwihariko ab’urubyiruko.

Isingizwe marie Claire ufite kompanyi yitwa “the Isimbi real trust limited” ikora ubuhinzi bw’ibihumyo yasangije ICK news urugendo rwe n’ibyo amaze kugeraho mu myaka 3 amaze abukora

Isingizwe yatangiye ubuhinzi bw’ibihumyo mu 2021, atangirira ku migina y’ibihumyo. Yagize ati: “Nabanje gukora imigina y’ibihumyo, nkayigurisha abahinzi babyo, nyuma yaho nange nabonye uburyo bwo kwihingira ibihumyo nkoresheje ubwoko bw’imigina, buhingwamo amezi atatu ibihumyo bikaba byeze mbere yo gusarurwa.”

Yakomeje avuga ko ubwoko bw’ibihumyo ahinga bugira umusaruro mwinshi, kandi ko nta butaka bunini busabwa kugira ngo ubuhinzi bukorwe. Isingizwe avuga kandi ko kuba ibihumyo biba bicukitse, bituma buri metero kare ishobora gutanga umusaruru wabyo uru hagati ya 70 na 80.

Isingizwe kandi agira inama abahinzi, ubutaka bwiza buberanye n’ubuhinzi bw’ibihumyo Ati: “Ubutaka butarimo ifumbire byumwihariko ubwavuye aho bacukuye ibyobo nibwo butaka buberanye n’ubuhinzi bw’ibihumyo kandi ubihinga wese agomba kwirinda ubutaka burimo imiswa.

Isingizwe avuga ko kuba abahinzi b’ibihimyo bakiri bacye, bituma abantu batururutse hirya no hino mu gihugu bamugana kugira ngo bagure umusaruro we.

Yagize ati: “Abo mu gihugu bose baza kungurira umusaruro kubera ko ku isoko bikunze kubura bitewe n’uko umubare w’abahinzi byabo ukiri hasi bigatuma twe bake tubihinga tutabasha guhaza isoko.”

Isingizwe asobanura ko gukora umushinga w’ibihumyo bidasaba igishoro gihambaye. Ati: “Umugina umwe ushobora kugura amafaranga ari hagati ya 600 na 800, kandi ushobora kwera ibiro bitatu, kandi ikiro kuri ubu kigeze ku mafaranga 2500 by’amanyarwanda.”

Isingizwe ahamya ko imbogamizi iri muri ubu buhinzi ari iyigendanye n’isoko. Ati: “Imbogamizi nahuye nayo n’undi wese ashobora guhura nayo mu gihe atangiye umushinga wo guhinga ibihumyo ni ukubona isoko kuko hari ubwo tubyeza abantu benshi ntibabimenye.”

Isingizwe Claire ukora ubuhinzi bw’ibihumyo

Akomeza avuga ko iyo ibihumyo bitarabona isoko, biba bikeneye ko bibikwa ahantu hakonje, ibyo abona nabyo nk’indi mbogamizi kubera ko abashobora kwigondera imashini zikonjesha ari mbarwa.

Isingizwe kandi avuga ko kompanyi ye itanga akazi ku bantu batandukanye. Yagize ati” Mu gihe cyo gutera ibihumyo, nshaka abakozi bazaa gutunganya ahavuye ibyasaruwe no gushyiramo itaka rishyashya.”

Kuva yatangira, abakozi baturutse mu bice bitandukanye bamufasha muri ubu buhinzi bwe mu buryo butandukanye, aho ubu afite abakozi icumi bahoraho.

Ibikorwa by’ubuhunzi bw’ibihumyo biri mu biterwa inkunga na Leta, cyane cyane mu gihe abahinzi babyo bibumbiye mu ma koperative.

Uzayisenga Belancile uhagarariye ishami ry’ubumenyi bw’ibimera n’ubuhinzi bw’ibihingwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB, avuga ko ubwoko bw’ibihumyo buhingwa mu Rwanda bwihanganira ikirere ndetse n’ubutaka bwitwa ‘King Oyster’kandi bwitabirwa cyane kuko aribwo butanga umusaruro mu gihe gito.

Yakomeje agira ati: “ubu bwoko bugurishwa ku masoko cyane, abitabira ku bugura ni abafite amarasitora n’amahoteri ndetse bunifashishwa muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.”

Kuri ubu, RAB itanga amahugurwa ajyanye n’ubuhinzi bw’ibihumyo ku bigo by’imishinga ndetse n’amakoperative.

Uzayisenga ashimangira ko amahugurwa atangwa na RAB arushaho gutuma abantu basobanukirwa n’akamaro ko gukora ubuhinzi bw’ibihumyo. Yongeyeho ati: “kubera ko ubuhinzi bw’ibihumyo mu Rwanda bumaze gutera imbere, mu mwaka ushize twakiriye amahugurwa yakozwe ku rwego rwa Africa yitabirwa n’abaturutse mu bihugu bitandukanye harimo Nigeria, Tanzania, Uganda, n’ibindi.”

Uyu mukozi muri RAB akangurira abahinzi kwitabira ubuhinzi bw’ibihumyo kuko ubu mu gihugu “hari kompanyi zigera kuri 65 zikora ubuhinzi bw’ibihumyo kandi igishimishije ni uko urubyiruko n’abagore aribo bitabiriye cyane ubu buhinzi.”

Ubuhinzi bw’ibihumyo mu Rwanda buri kurushaho gutera imbere, aho ingo zo mu cyaro zigera ku 50,000 zabwitabiriye. By’umwihariko, hafi 60% by’izo ngo ziyobowe n’abagore n’urubyiruko, bigaragaza uruhare uru rwego rufite mu guteza imbere aya matsinda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, gitangaza ko hari abagera ku 32,500 bahinga ibihumyo bishya hirya no hino mu gihugu.

Nubwo ibi bigaragaza ko ubuhinzi bw’ibihumyo bwakiriwe neza, nta mibare nyirizina yerekana igipimo cy’umusaruro wose w’ubuhinzi bw’bihumyo bihagarariye mu Rwanda ihari. Ariko, ubwiyongere bw’ababijyamo bugaragaza ko uru rwego rukomeje kugira uruhare runini mu buhinzi bw’igihugu.