U Rwanda ni igihugu kidakora ku nyanja ibizwi mu indimi z’amahanga nka Landlocked country. Ibi bituma abanyarwanda benshi batitabira kurya amafi nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi bubigaragaza.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubworozi bw’amafi muri MINAGRI, Ndolimana Jean Claude asobanura uburyo kwitabira kurya amafi mu Rwanda bikiri ikibazo, nyamara ngo si uko adahari.
Yagize ati: “ufashe ibipimo ngenderwaho mu mirire ku isi, toni ibihumbi 48 z’amafi ukabaganya n’umubare w’abanyarwanda dufite ubu ,usanga buri munyarwanda arya amafi ibiro bitatu n’ibice bine ku mwaka. Biracyari bicye kuko hari ibindi bihugu bigeze ku biro makumyabiri ku muturage mu mwaka. Aha rero nirwo rugendo dufite mu kongera ibiro umuturarwanda arya.”
Ku ruhande rw’abaturage bo bavuga ko ifi idashobora kwigonderwa na buri wese, ngo kuko iribwa n’uwifite.
Umwe muri bo ni Kalimwabo Damascene ugira ati: “tutabeshyanye rwose ifi iribwa n’uwifite, sinaba ndya aruko mvuye guca inshuro ngo ndye ifi, kandi si umwihariko wanjye kuko n’abakuze rwose bayibona mu mafoto naho kuyikoza mu kanwa n’imbarwa.”
Ndolimana Jean Claude ushinzwe ubworozi bw’amafi muri ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko ibivugwa n’abaturage bishingiye ku kibazo cy’imyumvire, ngo kuko ifi idahenze kurenza izindi nyama. Akomeza atanga inama y’icyakorwa kugira ngo abanyarwanda bagire umuco wo kurya amafi.
Yagize ati: “erega ntibigombera kurya ikilo cy’ibihumbi bine, ntabwo intungamubiri mbabwira ziri muri yafi abagabo bane bicarira, ahubwo hari amafi mato ushobora kugura macye, harimo n’indagara ugakoramo isosi kuburyo inusu cg ikilo ukirya igihe.”
Kugeza kuri ubu, amafi aboneka mu Rwanda arobwa mu kiyaga cya Kivu kiri mu Burengerazuba bw’ igihugu, ndetse n’ibindi biyaga biri hirya no hino ndetse n’ibyuzi by’amafi bicukurwa i musozi. Gusa hari n’andi mafi ava mu bindi bihugu, yiganjemo ayaturuka mu bihugu by’Ubushinwa n’Ubuhinde.
Murwego rwo gukomeza kwihaza ku mafi, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi itangaza ko muri 2035 izaba igeze ku musaruro usaga toni ibihumbi 80, ivuye kuri toni ibihumbi 48 zabonetse mu mwaka wa 2023-2024, ibi bikazatuma byibuze umunyarwanda azajya arya ibiro biri hejuru 10 by’amafi ku mwaka, nk’uko bimeze mu bindi bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara.
