Nubwo gereza nyinshi zivugwamo ibibazo byo gufata nabi abagororwa ndetse n’ubuzima bugoye, hari gereza zitandukanye ku isi zizwiho gufata neza abazifungiwemo ku buryo hari n’abadatinya kuzigereranya na hoteli.

Muri iyi nkuru, wateguriwe gereza eshanu zizwiho kuba zihenze kandi zifatwa nk’izifata neza abagororwa.

Halden ifatwa nk’imwe muri gereza zifite umutekano uhambaye, ikaba iherereye mu Mujyi wa Halden mu gihugu cya Noruveje.

Ni gereza yafunguwe mu 2010, aho imiterere n’imiyoborere byayo byibanda cyane ku gitekerezo cyo gutegura ubuzima bw’imfungwa  nyuma yo kurekurwa.

Ibi nibyo bituma hibandwa cyane ku kugaragariza imfungwa ko ziri mu buzima busanzwe ndetse zubashywe.

Buri cyumba cy’imfungwa kirimo ubwogero bugezweho, kikabamo aho kwicara heza, televiziyo firigo nto yo gukonjesha ibyo kunywa n’ibyo kurya.

Si ibyo gusa kuko hanabamo icyumba gikorerwamo siporo ‘gym’, isomero ndetse n’icyumba gitunganyirizwamo umuziki ‘Studio’.

Bastøy ni gereza nayo iherereye ku ku Kirwa cya Oslo fjord muri Noruveje. Iyi gereza izwiho gufata imfungwa neza nk’aho ziri mu rugo.

Buri mfungwa igira icyumba cyayo ndetse abahafungiye baba bafite inshingano zo kwitekera no gukora indi mirimo itandukanye nk’iyo murugo.

Imfungwa kandi ziba zemerewe kujya aho ariho hose zishaka kuri icyo kirwa, zigakora indi mirimo inyuranye nko kwita ku matungo, amashyamba ndetse zinahabwa amasomo atandukanye yo kuzifasha mu buzima busanzwe bwa nyuma ya gereza.

Iyi gereza yo muri Scotland, ifite uburyo bwihariye ifatamo imfungwa kuko ibafata nk’abanyeshuri yibanda cyane ku burezi bw’imfungwa ndetse n’iterambere ry’abahafungiwe muri rusange.

Amwe mu masomo abahafungiwe bahabwa harimo imyuga.

Abahafungiye baba bari mu buzima bufatwa nk’ubuhenze kuko nk’icyumba babamo kiba gifite ubwogero bwo kurwego rwiza, televeziyo mu cyumba cya buri mugororwa.

HMP Addiewel ifatwa nk’imwe muri gereza zihenze mu Bwami bw’Ubwongereza.

Iyi ni gereza ihereye muri Australia aho igaragara nk’inzu igezweho yo guturamo kuruta ko yaba ari gereza.

Muri iyi gereza, imfungwa zemerewe gutemberera mu bice bitandukanye byagenewe imyidagaduro muri iyi gereza. Ni gereza inazwiho isuku yok u rwego rwo hejuru.

Aranjuez iherereye muri Esipanye, niyo gereza yonyine ku isi yemerera abana kubana n’ababyeyi babo muri gereza. Yubatswe mu buryo bubereye umuryango kuko itatswemo amabara menshi atandukanye, hakaba hari n’ibice binyuranye abana bakiniramo.