Kenshi uzumva abantu muri iki gihe bavuga bati umuvuduko wazamutse gusa wamureba ukabona ni umuntu ukomeye ku buryo utamukekeraho kuba arwaye.
Ibyo nibyo byatumye umunyamakuru wa ICK News agira amatsiko yo kumenya byinshi ku muvuduko w’amaraso maze aganira na Dr. Izabayo Emmanuel ukorera ku Bitaro bya Ruhengeri mu ishami ry’indwara z’abantu bakuru.
Umuvuduko w’amaraso ni iki?
Umuvuduko w’amaraso ni imbaraga umutima ukoresha usunika amaraso ava mu mutima ajya mu bice bitandukanye by’umubiri.
Izo mbaragara umutima ukoresha winjiza amaraso mu mutima unayasohora mo uyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri iyo byarengeje ku bipimo by’umuvuduko usanzwe nibyo bita umuvukudo w’amaraso ukabije.
Ubusanzwe, igipimo cy’umuvuduko w’amaraso 135/85, upimwa muri milimetoro za merikire ( mmHg).
Dr. Izabayo avuga ko umuvuduko w’amaraso ukabije ari indwara ikomeye umuntu ashobora kubana nayo itagaragaza ibimenyetso gusa akaba yahura n’ingaruka zawo umaze kugera ku rwego rwo hejuru.
Ati “Umuvuduko w’amaraso ukabije nta bimenyetso mpuruza ari yo mpamvu usanga hari bamwe barwara iyo ndwara ntibabimeye ahubwo bikagaragazwa n’ingaruka zitangiye kubageraho.”
Muganga Izabayo avuga ko bimwe mu bimenyetso byerekana ko wagezweho n’ingaruka z’umuvuduko harimo kubabara umutwe, kugira isereri, kumva utamezeneza mu gatuza n’ibindi.
Yongeraho ko ibi bimenyetso atari umwihariko ku muvuduko gusa ahubwo ushobora no kubigira ufite n’izindi ndwara.
Ibyo kurya byongera umuvuduko

Dr. Izabayo avuga ko ibyo kurya bikungahaye ku munyu cyangwa birimo umunyu mwinshi [ushobora kuba uwatetse mu buryo busanzwe cyangwa se uwongerwa mu biryo], inzoga nyinshi kurya inyama cyane cyane izitukura.
Ibindi byongera ibyago byo kugira umuvuduko ukabije w’amaraso harimo umubyibuho ukabije n’izabukuru ari naho Muganga Izabayo ahera agira inama abageze mu zabukuru kujya bipimisha kenshi gashoboka.
Ikindi ni ibyitwa ibisanira mu muryango.
Ese umuvuduko ukabije w’amaraso hari gihe wavurwa ukanga gukira?
Ubwoko bw’umuvuduko ukabije bukunze kugaragarwaho n’abantu benshi ni ubwitwa ‘Primary hypertension’ cyangwa se umuvuduko w’amaraso haba hatazwi icyawuteye. Imibare igaragaza ko 95% by’abantu bagira umuvuduko ukabije ni ubu bwoko baba bafite mu gihe 5% baba bafite ubwoko bw’umuvuduko ushamikiye ku yindi ndwara runaka ku buryo iyo ndwara iba igomba kwitabwaho ikavurwa kugira ngo haramirwe ubuzima bw’uyirwaye.
Hakorwa iki ngo umuntu yirinde umuvuduko ukabije
Muganga Izabayo avuga ko kugira ngo umuntu abashe gucunga umuvuduko w’amaraso we aba agomba gufata amafunguro akungahaye ku ntungamubiri [wenda nka ½ cy’ibiryo biba ari imboga ikindi gice kikaba ibitera imbaraga n’ibyubaka umubiri], kunywa amazi ahagije, gukora imyitozo ngororamubiri ishobora kuba kwirukanka, kugenda gake, gusimbuka umugozi, koga, kujya mu nzu zikorerwamo siporo ‘Gym’ n’ibindi.
Ikiruta byose kuri muganga Izabayo ni uko abantu baba bagomba kwisuzumisha kenshi gashoboka ndetse igihe cyose umuntu agiye kwa muganga akisuzumisha nubwo umuvuduko waba utari mu ndwara agiye kwivuza.
