Gakenke: Hateguwe Youth Talent Festival bwa mbere

Ku nshuro ya mbere, Akarere ka Gakenke kateguye ‘Talent Festival’ yitezweho kuzamura impano zitandukanye z’urubyiruko rwo muri aka Karere zikagaragara ndetse zikanarugirira umumaro.

Youth Talent Festival 2025 izabera mu Murenge wa Janja ku kibuga cya Paruwasi tariki 29 Kanama 2025.

Mu kiganiro yagiranye na ICK News Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madamu Mukandayisenga Vestine, yasobanuye ko iri serukiramuco rigamije gufasha urubyiruko kugaragaza impano no kubakangurira kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke

Yagize ati: “Iki ni igitekerezo cyazanywe n’urubyiruko rwacu, kandi ni inshuro ya mbere kigiye kuba. Tugamije gufasha urubyiruko kumenyekanisha impano zarwo, ndetse rukagira amahirwe yo kuziteza imbere mu buryo burambye.”

Meya Mukandayisenga yavuze ko iri serukiramuco rizitabirwa mbere na mbere n’urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke naho impano zizagaragazwa zirimo kuririmba, kubyina, no gusetsa (Comedy).

Ati “Abazerekana impano zihariye bazafashwa gukorerwa ubuvugizi kugira ngo babone amahirwe yo kwagura impano zabo ku rwego rwisumbuyeho.”

Uretse impano zizagaragazwa, hazanabaho ibikorwa by’ubukangurambaga bigamije gufasha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, kurwanya ihohoterwa, gusobanurirwa ubuzima bw’imyororokere, gukangurirwa kwiga imyuga n’ubumenyingiro, no gusubiza abana n’abandi batiga mu mashuri.

Bitewe n’umusaruro iyi festival igiye kuba ku nshuro ya mbere izatanga, ngo niho akarere kazashingira kayigira ngarukamwaka ndetse yakomeza kugenda neza ikajya iba kabiri buri mwaka.

Agenera ubutumwa urubyiruko by’umwihariko, Meya Mukandayisenga yarusabye kuzitabira iki gikorwa bagamije kwiyubaka no kwiteza imbere.

Yagize ati: “Urubyiruko ni imbaraga n’icyizere cy’igihugu cyacu. Igitaramo nk’iki ni umwanya mwiza wo kugaragaza impano, kwiga, kwidagadura no gusabana, ariko cyane cyane ni umwanya wo kwisuzuma no kwibaza uruhare rwacu mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda. Ndabasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’Umunyarwanda, kwirinda ibiyobyabwenge n’inda zitateganyijwe, guharanira kwihangira umurimo no gukoresha neza amahirwe igihugu kibaha.”

Akarere ka Gakenke gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru kakaba kabarirwamo imirenge igera kuri 19. Iyi Youth Talent Festival 2025 ikaba ari ubwa mbere igiye kubera muri aka karere.