Gabon: Bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Mu gitongo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Mata 2025, abaturage bo muri Gabon bazindukiye mu matora yo kwihitiramo umukuru w’igihugu, aho ku nshuro ya mbere mu binyacumi by’imyaka ishize, nta mukandida wo mu muryango wa Bongo uri ku rupapuro rw’itora.

Uwahoze ari Perezida, Ali Bongo, yahiritswe ku butegetsi na Jenerali Brice Oligui Nguema mu mezi 19 ashize.  Nguema yahise ahindura itegeko nshinga kugira ngo yemererwe kwiyamamaza mu matora yo ku wa Gatandatu.

Abakandida umunani bose hamwe, barimo umugore umwe witwa Gninga Chaning Zenaba, ni bo bahatanira kuba perezida muri aya matora.

Abandi bahatanira umwanya wa perezida barimo uwahoze ari Minisitiri w’intebe ku butegetsi bwa Bongo, Alain Claude Bilie-by-Nze, hamwe n’abandi babiri bari mu bakomeye mu ishyaka ryigeze kujya ku butegetsi rya PDG, aribo Stéphane Germain Iloko na Alain Simplice Boungouères.

Biteganijwe ko abantu bagera kuri miliyoni imwe aribo batora yaba imbere mu gihugu no mu batorera mu mahanga.

BBC ivuga ko iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati gifite umutungo kamere wa peteroli n’amashyamba menshi, ariko gituwemo n’abaturage bagera kuri miliyoni 2.5 gusa. Nubwo gifite ubwo butunzi, hafi 35% by’abaturage bari mu bukene bukabije, kuko umuturage abarirwa amadorali 2 ku munsi.

Mu gihe cy’ibikorwa byo kwiyamamaza byamaze ibyumweru bibiri, abenshi mu bakandida bahisemo gushyira imbaraga mu kugera ku baturage bo mu byaro, mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza mu murwa mukuru, Libreville, byari bike.

Nubwo bimeze bityo, ibyapa byinshi byo kwamamaza Oligui Nguema ni byo byiganje mu mihanda ya Libreville, mu gihe iby’abandi bakandida bigaragara ari bicye cyane.

Jenerali Brice Oligui Nguema, niwe uhabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi, ariko abatamushyigikiye bavuga ko yayoboye inzibacyuho mu buryo budakwiye kandi butaboneye, aho yazanye Itegeko Nshinga rishya n’amategeko mashya agenga amatora bigenewe kumworohereza gutsinda.

Ibi byose ngo yarabikoze nubwo yari yasezeranyije ko azashyikiriza ubutegetsi abasivile.

Jenerali Brice Oligui Nguema wahiritse Bongo ku butegetsi, arahabwa amahirwe menshi yo kuyobora Gabon

Uyu mu Jenerali kandi yashyizeho imyaka ntarengwa yo kwiyamamariza kuba perezida, ibyatumye umwe mu bo bari bahanganye cyane Albert Ondo Ossa atemererwa kuba umukandida mu matora y’uyu munsi.

Nyuma y’imyaka 55 y’ubutegetsi bwa Perezida Omar Bongo n’umuhungu we Ali Bongo, Abanya-Gabon babwiye BBC ko icyo bifuza kurusha ibindi ku butegetsi bushya, ari iherezo ry’inyerezamari, ivangura rishingiye ku bucuti, imyenda y’igihugu ikabije, ndetse n’ubushomeri bamazemo igihe kirekire.

Uwitwa Noel Kounta yagize ati: “Icyifuzo cyacu ni ukubona Gabon nshya, iyobowe neza, haba ubutabera, ubumwe n’amahirwe angana kuri bose, tukabona Gabon itera imbere kandi ikagira ubukungu bwiza.”

Umuforomokazi w’imyaka 30, Shonnys Akoulatele, yagize ati: “Nifuza ko perezida mushya yakwibanda cyane ku mirimo.”

Yakomeje agira ati: “Umubare w’abashomeri uri hejuru cyane, bityo bagomba kugirira impuhwe iki kibazo, cyane cyane mu bikorera.” Yongeyeho ku muri aka kazi akora bahembwa macye.

Biteganijwe ko ibiro by’itora bifunga saa 18h00 ku isaha yo muri Gabon, nukuvuga saa17h00 ku isaha ngengamasaha ya GMT.

Amajwi yavuye mu matora ashobora gutangira gutangazwa ku cyumweru, ariko kandi amajwi azakomeza kubarurwa kugeza mu cyumweru gitaha.