Bimwe mu byaranze tariki ya 12 Mata 1994

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 12 Mata mu 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi yarakomeje hirya no hino mu gihugu.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko yateguwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, tariki ya 12/4/1994, Frodouald Karemera wa MDR-Power yavugiye kuri Radio Rwanda ko intambara ireba buri wese, ibi akaba yarabisubiyemo inshuro nyinshi mu byumweru byakurikiye.

Yasabye abahutu kudasubiranamo ubwabo, ahubwo ko bagomba gufatanya n’ingabo mu kurangiza “akazi”. Ayo yari ambwiriza yarebaga cyane cyane abayoboke ba MDR-Power abasaba kwibagirwa amacakubiri yari hagati yabo na MRND na CDR, ahubwo ngo bagafatanya nabo mu guhiga Abatutsi.

Uwo munsi, Radio Rwanda yasohoye itangazo riturutse muri minisiteri y’ingabo ryavugaga ko “nta macakaburi yari mu ngabo no mu Bahutu muri rusange.”

Rikomeza rivuga ko abasirikari, abajandarume, n’Abanyarwanda bose bafashe icyemezo cyo kurwanya umwanzi wabo, kandi ngo bose baramuzi. Ngo “umwanzi aracyari wa wundi, umwe washatse kugarura ingoma ya Cyami, watsinzwe”.

Iyo minisiteri yasabye abasirikari, abajandarume, abaturage gukorera hamwe, gukora amarondo no kurwanya umwanzi.

Uwo munsi guverinoma yariho yavuye i Kigali ijya gukorera i Gitarama, ihuza ibikorwa inashishikariza kurimbura Abatutsi muri perefegitura zose z’igihugu.

Muri Kigali, imibiri y’abishwe muri jenoside yakusanyirizwaga muri za kamyo, ikajya kujugunywa mu byobo byari byacukuwe n’ibimashini.

Tariki ya 12 Mata 1994 ingabo za MINUAR zamenyesheje Jenerali Romeo Dallaire ko Abatutsi bari barimo kwicwa muri Gisenyi na Kibungo.

Ubwe, ngo yivugiye uwo munsi ko muri Kigali, imibiri myinshi y’abishwe yapakirwaga n’abanyururu mu bimodoka bisanzwe bikoreshwa ku mihanda, zikabajugunya mu bisimu byari byacukuwe na za kateripurari.

Ibi bimodoka n’ibi bimashini byari ibya serivisi ya Minisiteri y’imirimo ya Leta bitaga “ponts et chaussée”.

Ijugunywa ry’Abatutsi ba Runda muri Nyabarongo

Utugari dukora kuri Nyabarongo mu Karere ka Kamonyi, twari dufite site nyinshi zanyurwagamo n’interahamwe n’abaturage bajya kujugunya Abatutsi muri Nyabarongo.

Hari site izwi cyane y’ahitwa mu Ruramba. Kuroha Abatutsi muri Nyabarongo byakozwe cyane kuva tariki ya 12 Mata 1994 kugeza mu mpera za Kamena 1994.

Tariki 12 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye ku Kigo Nderabuzima cya Kigese barabashoreye babajyana kubaroha muri Nyabarongo.

Inyandiko ya Dr. Bizimana ivuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igashyirwa mu bikorwa na Leta yariho kuko ngo kubona guhera tariki ya 7 mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hantandukanye mu gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta.