Espagne: Abantu batanu bapfiriye mu iturika ry’ikirombe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Werurwe 2025, abantu batanu nibo bamenyekanye ko bapfuye abandi babiri baburirwa irengero nyuma y’iturika ryabereye mu kirombe cya nyiramugengeri mu majyaruguru ya Espagne.

Iturika ryabereye mu kirombe cya Cerredo i Degaña, muri Asturias, nko mu birometero 450 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Madrid, ahagana saa 09:30 (07:30 GMT).

Inzego z’ubutabazi muri ako gace zasobanuye ko zari zamenyeshejwe ikibazo cyerekeye “imashini” muri icyo kirombe mbere y’uko iturika riba.

Abandi bantu bane bakomeretse kandi ibikorwa byo gushakisha abakozi babuze birarimbanyije kuko kuri icyo kirombe hoherejweyo imbangukiragutabara n’abashinzwe ubutabazi.

Abakomeretse bajyanywe mu bitaro byo muri ako gace kugira ngo bavurwe.

Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu cyo ku mugabane w’Iburayi, bivuga ko umuvugizi wa Asturias, yatangaje ko abakozi bari mu kirombe bari bafite uruhushya rwo gucukura nyiramugengeri.

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abantu bose bari muri iki kirombe igihe iturika ryabaga.

Umuyobozi wa Asturias Adrián Barbón yategetse iminsi ibiri y’icyunamo muri ako gace.

Ni mu gihe Minisitiri w’intebe wa Espagne, Pedro Sánchez yihanganishije imiryango yababuriye ababo muri iyi mpanuka ndetse anashimira itsinda ry’abatabazi.

Mu butumwa yacishije kuri X yagize ati: “Nihanganishije mbikuye ku mutima imiryango y’abazize impanuka y’ikirombe yabereye i Degaña muri Asturias. Kandi ndifuriza gukira vuba abakomeretse. Ndashimira inzego z’ubutabazi zitanze mu bikorwa byo gutabara.”