Koreya y’Epfo, u Bushinwa, n’u Buyapani birashaka kwihimura kuri Trump

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Werurwe 2025, Koreya y’Epfo, u Bushinwa n’u Buyapani bagiranye ibiganiro by’ubukungu hagamijwe koroshya ubucuruzi mu karere.

Ibi biganiro bibaye bwa mbere mu myaka itanu ishize ngo bigamije kwitegura ingaruka zishobora guterwa n’umusoro washyizweho na Perezida Donald Trump ku bicuruzwa biva muri ibi bihugu byerekeza muri Amerika.

Ibi bihugu bikomeye mu burasirazuba bwa Aziya ni bimwe mu byohereza ibicuruzwa byinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu cyumweru gishize, nibwo Trump yatangaje umusoro wa 25% ku modoka n’ibikoresho by’imodoka byinjira mu gihugu.

Iki cyemezo cya Perezida wa Amerika byitezwe ko kizagira ingaruka ku bacuruzi bo muri Aziya, bitewe n’uko ibi bihugu bikomeye muri Aziya byoherezaga imodoka nyinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nkuko bitangazwa na DW.

Mu itangazo ryagiye hanze nyuma y’inama yahuje ibi bihugu uko ari bitatu ryagiraga riti “Abaminisitiri b’ubucuruzi batatu b’ibi bihugu bemeranyije gukorana neza mu biganiro byagutse kandi byo ku rwego rwo hejuru ku masezerano yo gushyiraho ubucuruzi bwisanzuye hagati ya Koreya y’Epfo, u Buyapani n’u Bushinwa hagamijwe guteza imbere ubucuruzi bw’akarere n’ubw’isi yose.”

Minisitiri w’ubucuruzi muri Koreya y’Epfo, Ahn Duk-geun, yagize ati: “Ni ngombwa gushimangira ishyirwa mu bikorwa rya RCEP, ibyo bihugu uko ari bitatu byitabiriye, no gushyiraho urwego rwo kwagura ubufatanye bw’ubucuruzi hagati y’ibihugu bitatu binyuze mu biganiro FTA bya Koreya, u Bushinwa n’u Buyapani.”

Abaminisitiri bahuye mbere y’uko kuri uyu wa Gatatu, Trump atangaza indi misoro mu gikorwa yise “umunsi w’ubwigenge.”

U Bushinwa, u Buyapani na Koreya y’Epfo byashingiye cyane ku bufatanye bw’ubucuruzi na Amerika, nubwo umubano hagati y’ibihugu bitatu wakomeje kuba mubi.

Kutavuga rumwe ku bibazo by’ubutaka byatumye ibihugu bitatu byo muri Aziya bidatera intambwe igaragara ku masezerano y’ubucuruzi hagati yabyo kuva byatangira ibiganiro muri 2012.

RCEP yatangiye gukurikizwa muri 2022, ni urwego rw’ubucuruzi hagati y’ibihugu 15 bya Aziya-Pasifika rugamije kugabanya inzitizi z’ubucuruzi.

Nyuma ya Mexico, Koreya y’Epfo nicyo gihugu cyohereza imodoka nyinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kigakurikirwa n’u Buyapani, nk’uko amakuru atangwa na S&P abigaragaza.

Aba baminisitiri bose bemeranyije guzakorera indi nama izakurikiraho mu gihugu cy’u Buyapani.