Hashize iminsi muri Esipanye by’umwihariko mu Mujyi wa Valencia n’inkengero zawo habaye ibiza bikomeye ku rwego rutari rwarigeze rubaho muri iki gihugu.
Ni Ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye muri iki gihugu ku buryo umwuzure umaze guhitana abaturage 202 bo mu Mujyi wa Valencia.
Ibi byatumye umubare w’abantu bishwe n’umwuzure ugera kuri 205 kuko abandi babiri bapfuye mu gace ka Castilla La Mancha, undi umwe apfira mu gace ka Andalusia.
Uretse abapfuye kandi, uyu mwuzure wasenye ibikorwaremezo byinshi binyuranye n’imitungo y’abaturage ikaba yarahangirikiye.
Si Valencia kandi yibasiwe n’imvura nyinshi kuko no mu gace ka Huelva hatanzwe umuburo wo kwitegura imvura nyinshi muri iri joro.
Meya wa Chiva, mu burasirazuba bwa Esipanye, avuga ko hashobora kuboneka abandi bantu benshi bapfiriye mu modoka zabo bakaba barahezemo kuko inyinshi zigipfukiranwe n’ibyondo.
