Papa Fransisiko yasabye ko hakorwa iperereza ku bikorwa by’igisirikare cya Isiraheli muri Gaza kugira ngo harebwe niba byaba atari Jenoside ikorerwa abaturage ba Palesitine.
Mu magambo ye akomeye cyane, Papa Fransisiko anenga imyitwarire ya Isirayeli muri iyi ntambara imaze umwaka itangiye nyuma y’igitero Umutwe wa Hamas wagabye kuri Isiraheli mu Ukwakira 2023.
Mu bice byasohotse ku cyumweru bivuye mu gitabo kiri hafi gusohoka, Papa Fransisiko yavuze ko hari impuguke mpuzamahanga zivuga ko “ibibera muri Gaza bifite ibimenyetso bya Jenoside.”
Papa Fransisiko yagize ati “Hakwiye iperereza ryitondewe kugira ngo tumenye niba ibibera muri Gaza bihura n’igisobanuro cya Jenoside cyashyizweho n’abahanga mu mategeko n’imiryango mpuzamahanga.”
Mu Ukuboza 2023, Afurika y’Epfo yashyikirije Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) ikirego, ivuga ko Isiraheli yarenze ku masezerano ya Jenoside.
Muri Mutarama 2024, abacamanza b’uru rukiko bategetse Isiraheli kwirinda ibikorwa bya gisirikare bifatwa nk’iby’itsembabwoko. Icyakora, urukiko ntirurafata umwanzuro ku kibazo nyamukuru, niba Jenoside yaba yarakozwe muri Gaza.
Isiraheli ivuga ko ibirego bya Jenoside mu bikorwa byayo bya gisirikare muri Gaza nta shingiro bifite, igasobanura ko iri guhiga Hamas n’indi mitwe yitwaje intwaro.
Avuga ku by’iyi nkuru yatangajwe na Vatican News, Ambasaderi wa Isirayeli I Vatican, Yaron Sideman yagize ati “Ku wa 7 Ukwakira 2023 habaye ubwicanyi bwa Jenoside bwakorewe abaturage b’Abayahudi, kandi kuva icyo gihe, Isiraheli iri gukoresha uburenganzira bwayo bwo kwirwanaho mu kurwanya ibitero byaturutse ku mpande zirindwi zitandukanye bigamije kwica abaturage bayo.”
Sideman kandi yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati: “Umuntu wese ugerageza kubyita ukundi aba agamije gutandukanya igihugu cy’Abayahudi.”
Vatikani ntacyo iratangaza ku magambo ya Papa Fransisiko, ariko urubuga rwayo rushinzwe amakuru rwatangaje ku cyumweru ibijyanye n’ibice by’igitabo kigiye gusohoka, harimo n’ibitekerezo bivuga kuri Jenoside.
Papa Fransisiko, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi ifite abayoboke barenga miliyari 1.4, akenshi yitondera kutagira uruhande urwo ari rwo rwose mu makimbirane mpuzamahanga, ahubwo agashyira imbere mu guhosha amakimbirane. Ariko, muri iyi minsi, yongeye kunenga ibikorwa bya Isirayeli mu ntambara yayo na Hamas.
Muri Nzeri, yamaganye impfu z’abana b’Abanyapalestine mu bitero bya Isiraheli i Gaza. Yamaganye kandi ibitero by’indege za Isiraheli muri Libani.
Isiraheli yatangije ibikorwa bya gisirikare muri Gaza nyuma y’igitero cyagabwe na Hamas ku baturage bo mu majyepfo ya Isirayeli ku itariki ya 7 Ukwakira 2023. Ku munsi w’icyo gitero, abayahudi bagera ku 1,200 barishwe, abandi 250 bajyanwa bunyago, nk’uko imibare yatanzwe na Isiraheli ibigaragaza.
Ibitero bya Isiraheli bikoresheje indege ndetse n’ibyo ku butaka bimaze kwica abantu barenga ibihumbi 43,800 muri Gaza, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima muri Palesitine ibivuga.
Papa Fransisiko ntabwo yari yarigeze avuga ku mugaragaro ko ibibera muri Gaza byafatwa nka Jenoside, ariko muri 2023, yisanze mu mpaka zitoroshye nyuma yo guhura n’itsinda ry’Abanyapalestine i Vatikani, bashimangira ko yakoresheje iryo jambo mu biganiro byihariye bagiranye, mu gihe Vatikani yabyamaganye ivuga ko atarivuze.
Icyumweru gishize, Papa Fransisiko yagiranye ibiganiro i Vatikani n’intumwa zari zigizwe n’abahoze ari imfungwa za Hamas muri Gaza, bari gusaba ko imiryango yabo hamwe n’abandi bagifashwe bugwate barekurwa.
Tariki ya 21 Ukwakira 2024, Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubucuruzi n’Iterambere (UNCTAD) yavuze ko mu gihe intambara yari kurangira tariki ya 22 Ukwakira 2024 maze Gaza igasubira mu buzima bwo mu gihe cyabanje mbere y’ibitero bya Hamas byo ku wa 7 Ukwakira 2023 muri Israel, bishobora gutwara imyaka 350 kugira ngo ubukungu bwayo bwangiritse busubire ku rwego rwo hasi, bwariho mbere y’intambara.
Mbere y’intambara, Gaza yari iri mu kato ka Israheli na Misiri kashyizweho nyuma y’uko Hamas ifata ubutegetsi muri 2007. Uretse ibyo kandi, intambara zinyuranye zagiye zibasira Palestine ziri mu byateye ingaruka ku bukungu bwa Gaza.
Amwe mu mafoto y’Umujyi wa Gaza muri iki gihe




Amwe mu mafoto y’Umujyi wa Gaza mbere y’ibitero bya Isiraheli


Amafoto: AP, CNN
