Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Usta Kayitesi, kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, yakiriye inyandiko zemerera Dr. Richard Noamesi Amenyah guhagararira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS) mu Rwanda.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’ Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga ( MINAFET ), Uyu muhango wabereye i Kigali, aho Dr. Amenyah yashyikirije ku mugaragaro izo nyandiko zimwemerera gutangira inshingano ze mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’uyu muryango mpuzamahanga mu kurwanya icyorezo cya VIH/SIDA.
Dr. Richard Amenyah, ukomoka muri Ghana, afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 25 mu bijyanye n’ubuvuzi rusange. Uretse u Rwanda, ni na we uhagarariye UNAIDS muri Kenya, aho afite icyicaro, ndetse no muri Sudani y’Epfo.
Mu biganiro byabaye hagati y’impande zombi, hagarutswe ku gukomeza gushimangira ubufatanye mu bikorwa byo gukumira ubwandu bushya bwa VIH, kongera serivisi z’ubuvuzi ku banduye, ndetse no guteza imbere gahunda zigamije kurandura burundu SIDA nk’ikibazo cy’ubuzima rusange.
Dr. Kayitesi yashimye uruhare rwa UNAIDS mu gushyigikira gahunda z’ubuzima mu Rwanda, anizeza ko Guverinoma izakomeza gukorana bya hafi n’uyu muryango mu kugera ku ntego zo kurwanya SIDA.
Ku ruhande rwe, Dr. Amenyah yavuze ko yiteguye gukorana n’inzego zitandukanye mu Rwanda, mu gushimangira ingamba zigamije kurengera ubuzima bw’abaturage no kugabanya ingaruka za VIH/SIDA.
Uyu muhango wo kwakira inyandiko zemerera uhagarariye UNAIDS mu Rwanda gutangira inshingano, ugaragaza ubushake bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda n’imiryango mpuzamahanga mu rwego rw’ubuzima.
Umwanditsi: Ushindi Paul
