Inteko Ishingamategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko usaba ko buri rubyiruko rw’igihugu rugomba gukora igisirikare, umushinga wemejwe kugira ngo utangire kwigwa n’inteko, nk’uko byatangajwe na RTNC.
Uyu mushinga w’itegeko watanzwe na Depite Claude Misare uhagarariye akarere ka Uvira mu Kivu y’Epfo, usaba ko buri wese uri hagati y’imyaka 18 na 30 akwiye kwinjira mu gisirikare. Misare yavuze ko RDC itagishobora “kwiringira ingabo z’amahanga mu gutanga umutekano wayo,” avuga ko urubyiruko rw’igihugu rufite ubushobozi bwo gufasha mu gukemura ikibazo cy’ubucye bw’abasirikare.
Kinshasa yagiye igerageza uburyo bwinshi bwo kongera ingufu z’igihugu mu rwego rw’umutekano, harimo kongera umubare w’abasirikare. Mu 2022, igisirikare cyakiriye abasirikare bashya barenga 10,000, mu 2023 Perezida Félix Tshisekedi yinjije mu gisirikare urubyiruko rushya rugera ku 31,000, nk’uko byatangajwe n’igisirikare.
Ku wa Gatanu, abadepite mu Nteko Ishingamategeko bagiye impaka ku mushinga w’itegeko wa Claude Misare, aho bamwe bawushyigikiye abandi barawukemanga. Abawushyigikiye bavuze ko uyu mushinga uzongera ingufu z’igisirikare kandi ugafasha mu kunga ubumwe bw’igihugu, kuko abaturage b’amoko yose bazagira abantu mu gisirikare, bigafasha kugabanya irondakarere n’imvugo z’inzangano.
Icyakora, abandi badepite bagigize impungenge ko iryo tegeko ryaba ridashyize mu gaciro kuko ryategeka urubyiruko rubarirwa muri za miliyoni kwinjira mu gisirikare kidafite ibikoresho bihagije n’ubushobozi bwo kubakira.
Uyu mushinga, watanzwe na Depite Claude Misare muri Werurwe uyu mwaka, wemejwe ku wa Gatanu Gatanu n’Inteko. RTNC ivuga ko woherejwe muri komisiyo ishinzwe iby’ingabo n’umutekano kugira ngo iwigeho, ikazatanga raporo mu minsi irindwi.
Muri Afurika, ibihugu nka Algeria, Eritrea, Mali na Maroc bifite amategeko asaba buri wese mu rubyiruko kwinjira mu gisirikare mu gihe runaka; gusa muri Algeria iri tegeko ntirireba igitsina gore.