Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame hamwe na Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin-Archange Touadéra, bagiranye ibiganiro ku wa 23 Ugushyingo bigamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Touadéra ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho yageze I Kigali ku Cyumweru, ndetse ahura na Perezida Kagame ku mugoroba w’uwu munsi.
Nk’uko bitangazwa n’Ibiro bya Perezida Kagame, Village Urugwiro, aba bakuru b’ibihugu bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi, bukubiyemo ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique ku masezerano y’ibihugu byombi, ndetse n’izindi ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro.
U Rwanda rwanashyigikiye impinduka mu rwego rw’umutekano muri Santarafurika, cyane cyane binyuze mu gutoza ingabo z’icyo gihugu.
Aba bategetsi bombi banaganiriye kandi ku mahirwe yo gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi binyuze mu kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye, zigirira akamaro abaturage b’ibihugu byombi.
U Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ukomeye mu nzego zitandukanye zirimo ibikorwa remezo, ubuzima, umutekano, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Amafoto: Village Urugwiro