Congo yakuriyeho igihano cy’urupfu Abanyamerika bashatse guhirika ubutegetsi

Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatangaje ko ibihano by’urupfu byari byarafatiwe abaturage batatu bafite ubwenegihugu bwa Amerika nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugira uruhare mu mugambi wo gushaka guhirika ubutetsi umwaka ushize, byahinduwe igifungo cya burundu.

Ibi bibaye mu gihe iki gihugu kiri kwitegura gusurwa n’umujyanama mushya wa Amerika ushinzwe Afurika.

Abo Banyamerika bari mu bantu bagera kuri 50, barimo Abanyamerika, Abongereza, Abanya-Canada, Ababiligi n’Abanye-Congo, baburanishijwe umwaka ushize nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi muri Gicurasi ariko bikarangira uwo mugambi ubapfubanye.

Muri Nzeri 2024, abaregwa 37 bakatiwe urwo gupfa n’urukiko rwa gisirikare, barimo Abanyamerika Marcel Malanga, Tyler Thompson na Benjamin Zalman-Polun.

Mu kwezi kwa Nzeri 2024, urukiko rwa gisirikare nibwo rwakatiye igihano cy’urupfu abantu 37, barimo Abanyamerika Marcel Malanga, Tyler Thompson na Benjamin Zalman-Polun.

Bose uko ari batatu bahamwe n’ibyaha by’ubugambanyi, iterabwoba n’ibindi byaha.

Amakuru atangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters avuga ko aba bagabo bahakanye ibyaha byose baregwaga kandi bananirwa kujuririra icyo cyemezo, ariko minisiteri y’ubutabera ya Congo yasabye imbabazi, maze umushinjacyaha mukuru asaba ko perezidansi izitanga.

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Félix Tshisekedi yasinye amabwiriza atatu agabanya ibihano byabo bikaba igifungo cya burundu, nk’uko umuvugizi we Tina Salama yabitangaje kuri televiziyo y’igihugu.

Umwe mu bunganira Malanga mu by’amategeko, Ckiness Ciamba yabwiye Reuters kuri telefoni ati: “Izi mbabazi za perezida ni intambwe ya mbere isezeranya impinduka zikomeye mu bihe biri imbere.”

Marcel Malanga ni umuhungu wa Christian Malanga, umunyapolitiki w’Umunye-Congo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wari uyoboye abagabo bitwaje intwaro bigaruriye by’igihe gito ibiro by’umukuru w’igihugu mu murwa mukuru Kinshasa ku ya 19 Gicurasi 2024, mbere y’uko inzego z’umutekano zimwica.

Thompson ni inshuti ya Marcel Malanga, bombi bamenyanye ubwo bakinaga umupira w’amaguru mu mashuri yisumbuye muri Utah. Bombi bari mu kigero k’imyaka 20. Ni mugihe Zalman-Polun yakoranaga Christian Malanga.

Ibihano by’aba bagabo byagabanijwe mbere y’uruzinduko rw’umujyanama mukuru mushya wa Amerika muri Afurika, Massad Boulos.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yatangaje ko Boulos, bamwana wa Donald Trump, azagirira uruzinduko muri Congo, u Rwanda, Kenya na Uganda.