Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Nzeri 2024, abantu 37, barimo Abanyamerika batatu, Umwongereza, Umubiligi, Umunyakanada n’Abanye-Kongo bakatiwe urwo gupfa kubera kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Aba bagabo bashinjwa kuba barayoboye igitero ku ngoro ya perezida ndetse no mu rugo rw’umufasha wa Perezida Félix Tshisekedi ku wa 16 Gicurasi 2024, nyuma gato y’igitero cyibasiye inzu y’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe i Kinshasa.
Ababibonye bavuga ko itsinda ry’abagizi ba nabi bagera kuri 20 bari bambaye imyenda y’ingabo bateye ingoro y’umukuru w’igihugu hanyuma hatangira kubaho irasana hagati yabo n’ingabo zirinda iyo ngoro.
Nyuma, umuvugizi w’ingabo yatangarije kuri Televiziyo y’igihugu ko abashinzwe umutekano bahagaritse igitero cyo kugerageza guhirika ubutegetsi.
Icyo gihe, ibitangazamakuru byo muri Kongo byavuze ko abo bagabye igitero bari mu mutwe wa New Zaire ufitanye isano na Malanga, umunyapolitiki wo muri Congo wari mu buhungiro.
Christian Malanga, Umunyamerika ukomoka muri Kongo, ukekwaho kuba ari we wateguye uwo mugambi, yiciwe muri icyo gitero, hamwe n’abandi bantu batanu.
Abantu 51 nibo baburanishijwe kuri ibyo byaha ariko 14 muribo bagizwe abere mu rubanza rwatangiye muri Nyakanga 2024.
Abanyamerika batatu bahamwe n’icyaha ni umuhungu wa Malanga, witwa Marcel Malanga, ufite imyaka 21, Tyler Thompson Jr, ndetse na Benjamin Zalman-Polun.
Urubanza rwasomewe mu gikari cya gereza ya gisirikare ya Ndolo mu nkengero za Kinshasa kandi rwatambukaga kuri Televiziyo na Radiyo by’igihugu.
Abaregwa bose bashobora kujuririra iki cyemezo ku byaha birimo iterabwoba, ubwicanyi ndetse no kwigira agatsiko k’abagizi ba nabi.
Muri Werurwe 2024, nibwo Kongo-Kinshasa yasubijeho igihano cy’urupfu nyuma y’imyaka 21 kitarangwa muri Kongo.
