Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashanyarazi (REG) mu bagore yegukanye Igikombe cya Shampiyona itsinze APR W BBC imikino 4-0 mu mukino ya kamarampaka.

Ni Igikombe yegukanye nyuma yo gutsinda umukino wa kane, wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira 2024 ubera muri Petit Stade Amahoro.

Ni umukino wagiye gutangira REG isabwa gutsinda umukino gutsinda uyu mukino kugira ngo yegukane iki gikombe kuko yari yaratsinze imikino itatu ibanza, naho APR byayisabaga kwihagarara ikabona itsinzi kugira ngo ibashe kubona byibuze umukino umwe muri kamarampaka.

APR BBC yatangiye umukino neza cyane Ineza Sifa na Yoro Diakite bayitsindira amanota menshi. Agace ka mbere karangiye iyoboye umukino n’amanota 18 kuri 15 ya REG WBBC.

Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yasubiranye imbaraga mu gace ka kabiri, Tetero Odile na Destiney Philoxy batsinda amanota menshi.

Aka gace kari kegeranye cyane, karangiye amakipe yombi anganya amanota 15-15, icyakora igice cya mbere cyarangiye kirangiye APR WBBC iyoboye umukiko n’amanota 33 kuri 30 ya REG WBBC.

Agace ka gatatu karimo imbaraga ku mpande zombi byatumaga karyoha. Tetero na Philoxy bakomeje gufasha REG cyane, mu gihe Sifa na Umugwaneza Charlotte babigenza utyo ku rundi ruhande.

Aka gace, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yagatsinze ku manota 19 kuri 13 y’Ikipe y’Ingabo.

Muri rusange, agace ka gatatu karangiye REG WBBC yigaranzuye APR WBBC iyobora umukino n’amanota 49 kuri 46.

Agace ka Kane byasabye Ikipe ya REG kuba nziza mu kugarura ndetse no gukora amanota akenewe cyane arimo amanota 3 yakoze ishuri 2 akora na Micomyiza Rosine, naho APR yo yacungiraga yari yashyizemo intera ndende yasaga nkiyacitse imbaraga bituma REG yegukana aka gace n’amanota 22-17.

Umukino wose warangiye Ikipe ya REG W BBC itsinze APR W BBC amanota 71-63, bituma REG ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona itsinze imikino 4.

REG ni igikombe cya Shampiyona cya gatatu yegukanye mu myaka 5 imaze ishinzwe hano mu Rwanda.

Christine Morgan King w’iki pe ya REG niwe wabaye umukinnyi mwiza wa Kamarampaka( Betpawa Playoffs) uzwi nka MVP (Most Valuable Player)

Morgan King wabaye MVP yahawe Sheke ya Miliyoni Ebyiri

Micomyiza Rosine uzwi nka Cisse yabaye umukinnyi mwiza watsinze amanota 3 menshi muri iyi Shampiyona.

Nibishaka Brigitte wa Groupe Scolaire Marie Reine Twaza yabaye umukinnyi mwiza wa Shampiyona isanzwe (Regular Season)

Aya makipe ya APR na REG yombi azahagarira u Rwanda mu mikino iguza amakipe yitwaye neza iwayo (Zone 5)

Umutoza w’ikipe ya REG W BBC, Julien Martinez yashyizwe hejuru n’abakinnyi