Atlético de Madrid yo muri Espagne yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RBD) yo kwamamaza “Visit Rwanda”, igikorwa kigamije guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Ni amasezerano azageza ku itariki ya 30 Kamena 2028
Nk’uko amasezerano abigaragaza, izina Visit Rwanda rizagaragara ku myambaro y’imyitozo n’iyo kwishyushya (warm-up kits) mu gihe k’imikino y’ikipe y’abagabo ya Atlético Madrid mu mikino itanu isigaye ya La Liga ndetse no mu irushanwa ry’igikombe cy’isi. Guhera umwaka w’imikino utaha, Visit Rwanda kandi izajya igaragara ku myambaro y’imyitozo n’imyambaro ya mbere y’imikino (warm-up kits) y’ikipe y’abagore ndetse no ku mugongo w’imyambaro ikoreshwa mu mikino ya shampiyona y’amakipe yombi.
Ibirango bya Visit Rwanda bizanagaragara ahantu hatandukanye kuri sitade ya Riyadh Air Metropolitano, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga n’izindi mbuga za interineti za Atlético Madrid mu bihe bitandukanye byo kwamamaza no kwiyegereza abafana.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yashimye cyane ubu bufatanye, agaragaza Atlético de Madrid ko ijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cy’ishoramari, ubukerarugendo n’iterambere rya siporo.
Yagize ati: “Ubu bufatanye bw’amateka na Atlético Madrid bugaragaza icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi k’ishoramari, ubukerarugendo n’impano. Indangagaciro z’iyi kipe, zirimo kwihangana no guharanira ubudasa, zihuye n’urugendo rw’u Rwanda. Twizera ko bizatuma dufungura inzira nshya mu guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari n’urubyiruko.”
Ku rundi ruhande, Umuyobozi ushinzwe gushaka imari n’ibikorwa muri Atlético Madrid, Óscar Mayo, yashimangiye agaciro k’uyu muterankunga mushya.
Ati: “Visit Rwanda ni umufatanyabikorwa w’ingenzi cyane mu ntego yacu yo kwagura ikipe ku rwego mpuzamahanga. Duhora dushaka abafatanyabikorwa bafite ubushobozi bwo kwiyubaka ku rwego rw’isi, kandi Visit Rwanda ni urugero rwiza. Ni igihugu gihora gitera imbere, kandi nizera ko impande zombi zizungukira muri ubu bufatanye.”
Aya masezerano mashya ashyira u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bifite ubufatanye n’amakipe akomeye yo ku mugabane w’u Burayi, nka Bayern Munich, Paris Saint-Germain (PSG) na Arsenal FC, bakorana na Visit Rwanda mu bikorwa byo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda. Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rubaye igihugu cya mbere cyo ku mugabane wa Afurika kandi kibaye umufatanyabikorwa wa Atlético Madrid.

