APR inganyije na Etincelles, itakaza umwanya wa mbere

Ikipe ya APR FC inganyije na Etincelles FC ibitego 2-2 itakaza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Ni mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wabaye kuri iki cyumweru tariki 20 Mata 2025, kubera kuri Kigali Pele Stadium

Umutoza w’ikipe y’Ingabo z’igihugu , Darko Novic yatangiranye impinduka mu bakinnyi aho yongeye kugirira ikizere abakinnyi barimo Arsene Tuyisenge na Mamadou Sy

Igice cya mbere ikipe ya APR yatangiye yataka cyane ku munota wa 8 yafunguye amazamu kuri penaliti yinjijwe neza na rutahizamu,Djibril Ouattara ku ikosa ryari rimukorewe agushijwe hasi na Nsabimana Hussein,maze umunyezamu, Nishimwe Moïse ananirwa kuyikuramo.

Etincelles FC yanyuzagamo ikataka, Robert Mukokhotya yateye ishoti riremereye cyane, nko muri metero 35 ariko umunyezamu Ishimwe Pierre atera ibipfunsi umupira uvamo , aba amahirwe ya kabiri aremereye yari abonetse ku ruhande rwa Etincelles FC.

Ku munota wa mbere w’inyongera muri itatu yongerewe ku gice cya mbere,Umunya-Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara yatsinze igitego cya kabiri cye, nyuma ya koruneri yari itewe na Rubineka Jean Bosco , maze igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yatangiranye impinduka maze
Ku munota wa 49, Nsabimana Hussein yishyuriye Etincelles FC igitego cya mbere, nyuma y’uko Ismaïl ‘Pitchou’ yari amaze gukoresha mugenzi we Ruboneka Jean Bosco umupira ku kuboko, umusifuzi Ngabonziza Dieudonné ahita atanga penaliti.

APR FC yahise ikora impinduka maze Tuyisenge Arsène, Mamadou Sy baha umwanya Mugisha Gilbert na Victor Mbaoma, iminota itatu mbere y’uko Hakim Kiwanuka asimbura Djibrille Ouattara, naho Denis Kaweesa asimburwa na Nizigiyimana Ismaïl ku ruhande rwa Etincelles FC.Izi mpinduka zahinduye umuvuduko w’umukino kuko APR FC yakinaga nk’ishaka kugarira;ibyahaga Etincelles FC ubwisanzure nubwo na yo nta bushobozi yagaragazaga bwo gukora ibyisumbuye ku guhanahana umupira baturutse mu mpande.Ishimwe Djabil winjiye mu kibuga asimbuye yishyuriye Etincelles FC igitego cya kabiri ku munota wa 78, ku burangare bwa ba myugariro ba APR FC, biba 2-2 ndetse umukino urangira gutyo.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iguye nyuma yo kunganya na Etincelles FC ibitego 2-2, byatumye itakaza umwanya wa mbere wari uriho Rayon Sports kuva itsinze Muhazi United ibitego 2-0 ikuzuza amanota 50, mu gihe APR FC yujuje 49.

Ku munsi wa 25 uzakinwa hagati y’itariki 25 na 27 Mata 2025, Etincelles FC izakira Rayon Sports kuri Stade Umuganda mu gihe APR FC izakirwa na Rutsiro FC.