Amerika yahagaritse inkunga hafi ya zose yageneraga amahanga

Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yategetse guhagarika gutanga inkunga nshya hafi ya zose z’ibikorwa by’ubufasha mu mahanga, nyuma y’itegeko rya ryasinyweho na perezida Donald Trump.

Mu masaha make nyuma yo kujya ku butegetsi ku wa mbere tariki ya 20 Mutarama 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yategetse guhagarika imishinga yose iterwa inkunga na Amerika mu gihe cy’iminsi 90, kugira ngo hakorwe isuzuma ry’uburyo ikora no kureba niba ijyanye n’ibyo yifuza mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.

Mu butumwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yohereje ku biro byose bya dipolomasi bya Amerika ku wa gatanu bwerekana ko iki cyemezo kizagira ingaruka ku mishinga myinshi isanzwe iterwa inkunga na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ndetse n’Ikigo cya Amerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), harimo ubuzima, uburezi, iterambere, n’indi mishinga y’iterambere.

Ubu butumwa buvuga ko mu kwezi gutaha hazakorwa isuzuma rizagaragaza niba koko inkunga ijyanye n’intego za perezida Trump mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.

“Impinduka zerekeye gukomeza, guhindura, cyangwa guhagarika burundu inkunga zizafatwa nyuma y’iri suzuma,” nk’uko ubwo butumwa bubivuga. Uretse kandi ibyo, ubu butumwa buvuga iryo suzuma rigomba kurangira mu minsi 85.

Minisitiri Rubio yagize ati: “Buri Dorari dukoresha, gahunda yose dutera inkunga, na politiki yose dukurikirana bigomba kuba bifite ishingiro mu gihe hasubijwe ibibazo bitatu byoroshye: Ese bituma Amerika itekana? Ese bituma Amerika ikomera? Ese bituma Amerika itera imbere cyane? ”

Itegeko ryatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Rubio, ryasoneye inkunga igenewe gahunda z’ibiribwa byihutirwa ndetse n’inkunga ya gisirikare igenerwa Israel na Misiri

Icyakora, biracyategerejwe kurebwa niba iri hagarikwa rizagira ingaruka ku nkunga ya gisirikare y’ingenzi Leta Zunze Ubumwe za Amerika iha Ukraine kugira ngo ibashe kwirwanaho mu ntambara ihanganyemo n’Uburusiya.

Iri hagarikwa ry’inkunga rizagira ingaruka zikomeye cyane kuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari yo isanzwe ari umuterankunga ukomeye cyane mu rwego rw’ubutabazi ku isi.

Itegeko ryo guhagarika inkunga ryanenzwe bikomeye n’abayobozi bashinzwe ubutabazi ku isi. Abby Maxman, uyobora Oxfam America, yatangaje ko guhagarika inkunga “bishobora kugira ingaruka z’ubuzima ndetse n’impfu” ku bana n’imiryango ku isi hose.

Yongeyeho ati: “Mu guhagarika ubufasha bw’iterambere ry’amahanga, ubuyobozi bwa Trump burimo guhungabanya ubuzima n’ejo hazaza h’abaturage bari mu bibazo, kandi buri gutandukira kubyo Amerika imaze igihe ishyira mu bikorwa, bijyanye n’imfashanyo z’amahanga zifasha abantu bakeneye ubufasha, batitaye kuri politiki.”