Amerika ihangayikishijwe na ‘DeepSeek’ y’u Bushinwa

Izamuka ritangaje ry’ikigo cy’ikoranabuhanga cyo mu Bushinwa ‘DeepSeek’ ryateje impagarara mu isi y’ubwenge bukorano (AI), yari isanzwe iyobowe na Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Ukuri ku kigo gito cyo mu bushinwa kitari gisanzwe kizwi cyane cyashoboye guhangana n’ibigo bikomeye mu by’ubwenge bukorano (AI) byo muri Amerika, kimaze iminsi kigarukwaho cyane mu bitangazamakuru kubera porogaramu yayo ya AI ihendutse cyane.

DeepSeek yatangiye gukora mu mwaka wa 2023, ubwo Leta Zunze ubumwe za Amerika zakumiraga ko u Bushinwa bwabona ikoranabuhanga rikomeye mu by’ubwenge bukorano.

Iki kigo gishya cya AI, kizwiho ubushobozi bwo gusesengura amakuru y’ingorabahizi mu buryo bwihuse kandi bwihariye. Ntibivugwa gusa ko gihagaze ku rwego rumwe n’ibikorwa bya OpenAI nka GPT, ahubwo ngo gishobora kuba kirenzeho.

Igitangaje kuri DeepSeek si ikoranabuhanga rikomeye gusa, ahubwo ni inzira y’ubuzima ryanyuzemo ngo rigerweho.

Nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikumiriye u Bushinwa kubona ibikoresho bihanitse byo gukoresha mu mishinga ya AI, benshi batekerezaga ko intego z’u Bushinwa zo guteza imbere ikoranabuhanga rya AI zishobora guhagarara.

Ibikoresho (chips) bigezweho nka Nvidia A100, bifasha mu guhugura mudasobwa z’ubwenge b’ubukorano, byahise bihagarara kugera ku butaka bw’u Bushinwa.

Nyamara, ibyo byatumye habaho guhanga udushya kuko ibigo byo mu Bushinwa, nka Huawei na SMIC, bafatanyije n’abashakashatsi, ibigo by’igenga, za kaminuza n’inzego za leta byihutiye gukorera hamwe mu rwego rwo gukora ibikoresho (chips) bigezweho.

Impungenge kuri gahunda ya ‘American First’ mu by’ikoranabuhanga

Abakora muri Silicon Valley (Agace gakoreramo ibigo byinshi by’ikoranabuhanga muri Amerika) bagaragaje impungenge kuri DeepSeek.

Umuyobozi ukomeye muri kimwe mu bigo by’ikoranabuhanga yo muri Amerika yagize ati: “Ubushobozi bwa DeepSeek buratangaje. Ni isomo rikomeye kuri twe ryo kongera kwihutisha ubushakashatsi, cyangwa se tugasigara inyuma.”

Ibyo uyu muyobozi yatangaje bifite ishingiro kuko DeepSeek yaje ihungabanya ibigo by’ikoranabuhana rya AI nka Open AI ifite Chat GPT na Google Gemini by’Abanyamerika kubera ko kubaka no gutoza porogramu yayo ya AI ihendutse cyane nyamara  iby’izi zindi bihenze cyane.

DeepSeek yagaragaje ko yakoresheje miliyoni 6.6 z’amadorali ya Amerika mu guhugura porogaramu yayo ya AI DeepSeek R1 mu gihe mu bigo bikomeye nka Chat GPT na Google Gemini bikoresha akayabo ka za miliyari z’amadorali muri aka kazi.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo DeepSeek yatangaje ku mugaragaro porogaramu zayo, arizo V3, R1, and Janus-Pro-7B.

Nyuma yaho DeepSeek itangarije iyi porogaramu, agaciro k’ibigo binyuranye ku isoko ry’imari n’imigabane muri Amerika karahungabanye cyane. Kuri uyu wa mbere agaciro k’ikigo gikora chips (ibyo wagereranya n’ubwonko) zifashishwa muri iri koranabuhanga cya Nvidia kagabanutseho 17% bituma itakaza agaciro ka miliyari 558 z’amadorali ya Amerika ku isoko ry’imari n’imigabane.

Nibwo bwa mbere ibintu nk’ibi byari bibaye muri iki kigo mu munsi umwe gusa. Agaciro k’indi bigo nka Meta, Alphabet n’ibindi bigo, nako karahungabanye bikomeye, mugihe muri rusange agaciro k’ibigo 500 bikize ku isi, byiganjemo iby’ikoranabuhanga nako kagabanutseho 1.5%

Ibigo bitanga ingufu z’amashanyarazi nabyo ntibyasigaye kuko agaciro k’imigabane yabyo kagabanutse. Iri hungabana ahanini ryatewe n’uko abashoramari batakarije ikizere ibigo bashoramo nyuma yaho DeepSeek igaragaje ko gukoresha Chips za Nvidia ziba zihenze cyane ahubwo hagakoreshwa ubundi buryo.

Ku rundi ruhande, OpenAI nyiri ChatGPT, yamaze kugaragaza ko abo bahanganye, barimo n’abo mu Bushinwa, bakoresha ubwenge bwabo kugira ngo bateze imbere byihuse ibikoresho byabo by’ubwenge b’ubukorano (AI).

Mu itangazo, OpenAI yavuze ko Abashinwa n’andi masosiyete yakomeje “kugerageza kwiba ubwenge bw’amasosiyete akomeye ya AI yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Ni mu gihe Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yaburiye amasosiyete ya AI yo muri Amerika ko DeepSeek igomba kubakangura.

Yagize ati: “Iza rya DeepSeek, AI ya sosiyete y’Abashinwa rigomba kuba icyifuzo cyo gukangurira inganda zacu ko tugomba kwibanda cyane ku guhatanira gutsinda.”

Ubu, isi ihanze amaso ikizakurikira muri uru rugamba rw’ikoranabuhanga hagati y’uburengerazuba bw’isi n’Ubushinwa.