Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyagatare barasaba Ikigega Gitera Inkunga Imishinga y’Iterambere (BDF) koroshya uburyo bwo kubona inguzanyo hakurwaho amananiza akiri mu binyanye no kubona inguzanyo.
Aba baturage bavuga ko imbogamizi zikigaragara zirimo ikijyanye n’inyungu ihanitse ndetse n’ubwishingizi.
Uwitwa Mukamana Agnes avuga ko we na bagenzi be bamaze imyaka irenga umunani bagerageza gusaba inguzanyo ariko ngo byarananiranye.
Mukamana yagize ati “Tujya kuri sacco tukabona icyapa cyanditseho BDF, bakadusobanurira ko ari Ikigo gifasha abantu kubona inguzanyo no kwishingirwa, ubundi bagatanga imishinga inafashwa, cyane cyane ku rubyiruko n’abagore. Ariko igitangaje, iyo ugeze muri sacco bakubwira ko ibya BDF bigoye bigatuma umuntu afata inguzanyo muri Sacco ku nyungu iri hejuru.”
Ibijyanye n’imikoranire hagati ya BDF na Sacco bigarukwaho n’undi uvuga ko inyungu 2 bari biteze kuri BDF ari ukwishingirwa ku ngwate ndetse n’urwunguko rutoya.
Umukozi wa BDF mu Karere ka Nyagatare, Mpagamba Berson, avuga ko hari harabayeho imikoranire mibi n’Imirenge Sacco, icyakora ngo ubu byarakemutse.
Yagize ati “Higeze kubaho imikoranire mibi na za Sacco’s ariko uyu munsi byaracyemutse, ubu rwose abashaka amafaranga baza tukabishyingira cyane cyane urubyiruko n’abagore.”
Mu kiganiro ICK News iherutse kugirana n’umuyobozi mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent, yasobanuye ko ikibazo kikiri kwitiranya BDF na Banki kandi ari ibigo bibiri bitandukanye ariko bikorana bya hafi.
BDF, ni ikigo cyashyizweho muri 2011 na Leta y’u Rwanda na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) mu rwego rwo gufasha no korohereza ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kugera kuri serivisi z’imari, harimo ingwate ku nguzanyo, cyane cyane ku rubyiruko n’abagore aho cyishingira inguzanyo ku kigero cya 75%.
Mu rwego rwo kwegera abakigana cyahisemo gukorana n’imirenge SACCO. Mu mu minsi yashize BDF yahaye imirenge SACCO miliyari zigera kuri 30 zo gufasha urubyiruko n’abagore kwiteza imbere binyuze mu mishinga iciriritse.
