Amateka yisubiyemo: APR FC na Police FC zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’ u Rwanda (APR FC) ndetse n’ikipe y’Igipolisi cy’ u Rwanda (Police FC) zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari zisezereye ikipe ya As Kigali ndetse na Rayon Sports

Ni imikino y’igikombe cy’Intwari yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2025 ibera kuri Kigali Pèle Stadium, ikaba itegurwa n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidali n’Impeta by’ishimwe (CHENO).

Iyi mikino yahuje amakipe ane (4) yitwaye neza mu mikino ibanza ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho Rayon Sports yabaye iya mbere yakinnye na Police FC yabaye iya Kane, naho APR FC yabaye iya Kabiri ihura na As Kigali yabaye iya gatatu.

Saa 15:00 nibwo ikipe ya APR FC yatangiye icakirana na As Kigali mu mukino wabaye harimo kugwa imvura nyinshi muri Kigali. Ibi byatumye amakipe atangira gukina ariko akinira inyuma kubera gutinyana ndetse n’ikibuga cyari cyamaze kwangirika bityo kigatuma amakipe adakina byinshi nkuko abafana bari babyiteze, aho igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 ku mpande zombi.

Mu gice cya kabiri, abakinnyi bashya ba APR FC barimo Dennis ndetse na Kiwanuka bari bategerejweho umusaruro, bakomeje kwiyereka abafana maze kumahirwe yambere ikipe ya APR FC yari ibonye ku mupira mwiza watewe na Gilbert uwitwa Akayezu Jean Bosco wa As Kigali awukora n’inoki maze Ikipe ya APR ibona Penaliti yinjizwa neza na Denis Omedi ku munota wa 56.

Ikipe ya APR yahise yiharira umukino ikomeze kwataka cyane maze ku munota wa 77 ikora impinduka ikuramo Lamine Bah, Denis ndetse na Kiwanuka maze umutoza Darko ashyiramo Olivier, Arsene ndetse na Ramadhan Niyibizi.

Nyuma y’iminota itatu bageze mu kibuga Niyibuzi Ramadhan yateye Coup-Franc neza Umupira uruhukira mu ncundura umuzamu wa As Kigali ntiyamenya aho unyuze, APR iba ibonye igitego cya 2 maze umukino urangira gutyo APR ibonye itsinzi y’ibitego 2-0 yerekeza ku mukino wa nyuma.

Police FC byayisabye Penaliti kugirango isezerere Rayon

Saa 18:00, ikipe ya Police FC yahise yakira Rayon Sports kugirango hamenyekane ikipe isanga APR FC ku mukino wa nyuma.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye ikina neza irusha Police hagati mu kibuga maze ku munota wa 17 Iraguha Hadji afungura amazamu ku makosa ya bamyugariro ba Police FC. Nyuma yaho mbere y’uko igice cya mbere kirangira mu minota y’inyongera Musanga Henry ukina hagati mu kibuga yatsinze igotego cyo kugombora maze amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Police FC yatangiye ikina neza gusa igitego gikora ikinyuranyo kirabura, naho umuzamu wa Rayon Sports Kadhime ahabwa ikarita itukura asohoka mu kibuga gusa Police FC inanirwa.

Umukino wose watangiye amakipe anganya 1-1 maze yerekeza muri Penaliti.

Abakinnyi ba Rayon Sports bateye Penaliti ni Youssou Diagne wayihushije, Serumogo wayinjije, Omar Ging wayihushije ndetse na Azizi Bassane wayihaye umuzamu.

Naho ku ruhande rwa Police FC, abateye penaliti ni Muhadjiri Hakizimana wayihushije, Allan Katerega wayinjije, Ani Elijah wayinjije, ndetse na Mugisha Didier wayinjije.

Ibi byatumye Penaliti zirangira Police yinjije 3-1 ya Rayon Sport maze Police FC itsinda umukino binayerekeza ku mukino wa nyuma izahuramo na APR FC.

Ibi byatumye amakipe yisubiramo kuko mu mwaka ushize wa 2024 aya makipe ariyo yari yahuriye ku mukino wa nyuma warangiye ikipe ya Police FC Itsinze APR FC 2-1 yegukanye iki gikombe.

Biteganijwe ko umukino wa nyuma uzaba kuwa gatandatu, tariki 01 Gashyangare 2025 ubere kuri Sitade Amahoro .