Gatsibo: Haravugwa amarerero adafite ubwiherero bworohereza abana bafite ubumuga

Amwe mu marerero yo mu rugo azwi nka ‘Home based ECD’ yo mu karere ka Gatsibo mu ntara y’iburasirazuba, aravugwaho kutagira ubwiherero bufasha abana bafite ubumuga bayagana bityo ababitaho bagasaba ko byahabwa umurongo kuko batabyishoboza ubwabo.

Muri 2014, Guverinoma y’u Rwanda nibwo yatangije gahunda y’amarero y’abana bari munsi y’imyaka itandatu izwi nka ‘Early Childhood Development (ECD)’.Iyi gahunda ikaba igamije gukumira no guhangana n’ibibazo by’igwingira n’imirire mibi mu bana.

Irerero ritanga uburyo bworoshye bwo kwigisha no gukangura ubwenge bw’umwana hakiri kare, kubagaburira indyo nziza, gukorerwa isuku ndetse no kurindwa. Muri ayo marerero nta mwana uhezwa yaba afite ubumuga cyangwa atabufite.

Icyakora bamwe mu babyeyi bo muri aka karere bemeye gutanga ingo zabo zikagirwa amarero, bavuga ko babangamiwe no kuba nta bwiherero bwagenewe abana bafite ubumuga ari naho bahera basaba gufashwa gushakira igisubizo iki kibazo.

Umwe muri abo babyeyi watanze urugo rwe ni Harerimana Valens, usobanura imiterere y’iki kibazo. Yagize ati: “Ubundi mu marerero dufite ikibazo cy’ubwiherero kuko abana bakoresha ubwiherero bumwe n’ubwo dukoresha. Rero iyo umwana afite ubumuga hari igihe abwitumaho.”

Akomeza avuga ko we ntabushobozi afite bwo kuba yakubaka ubwiherero bworohereza abo bana bafite ubumuga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwemera ko iki kibazo gihari ndetse ko bari gushaka uko iki kibazo cyacyemurwa bafatanyije n’abafatanyabikorwa babo.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Gatsibo Habiyaremye Jean Claude, yatangaje icyo bakora mu kugishakira igisubizo.

Yagize ati:”Nibyo koko hari imbogamizi natwe twagiye tubona cyane cyane ku bana bafite ubumuga bajyanwa mu marerero, aho ubona ko haba hakenewe ibikoresho byabugenewe bibafasha kujya mu bwiherero batavunitse. Ni ikibazo tugenda ducyemura ku rwego rw’akarere bite we n’amikoro ahari.”

Yakomeje avuga ko hari aho bidashoboka ko hakubakwa bundi bushya, ariko hakaba hashakwa ikindi gikoresho umwana yakwifashisha bitamugoye.

Ubwitabire mu kujyana abana mu marero mu karere ka Gatsibo buri ku kigero gishimishije muri rusange nk’uko ubuyobozi bw’aka karere bubitangaza, kuko buri 91%.

Icyakora  imibare y’abana bafite ubumuga bitabira amarerero wo uracyari hasi, kuko mu bana basaga 2000 bafite ubumuga bari munsi y’imyaka 6 bagomba kujyanwa mu marero, abagera ku 171 gusa nibo bajyanwemo.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko igwingira mu bana bato mu karere ka Gatsibo riri kuri 27%, ni mu gihe gahunda ya Leta y’u Rwanda ari ukugabanya iyi mibare byibuze bikagera kuri 19%, ibyumvikanisha ko hakiri umukoro ukomeye wo gukora muri aka karere.

Aha ni mu irerero rya Ntende ya mbere mu kagari ka Ntende mu murenge wa Rugarama