Kuri uyu wa Gatanu, tariki 19 Mata 2024, Diyosezi ya Kabgayi yatashye inyubako nshya y’ikigo cy’amashuri cyisunze Mutagatifu Andereya Gitarama.
Umuhango wo gutaha iyi nyubako wabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi ari kumwe na Myr Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Witabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu Jacqueline Kayitare, Padiri Prof Fidele Dushimimana, Umuyobozi wa ICK akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya St Andre Gitarama.
Aganira na ICK News, Myr Balthazar Ntivuguruzwa yavuze ko aya mashuri yubatswe mu rwego rwo gukomeza umuganda wa Kiliziya Gatolika mu burezi.

Ati “Aya mashuri ari mu murongo w’amateka maremare y’umuganda Diyosezi ya Kabgayi itanga mu kubaka uburezi bufite ireme no kurera umwana w’Umunyarwanda.”
Myr Ntivuguruzwa akomeza avuga ko ibi byibutsa uburezi Kiliziya itanga, “uburezi burera ubwenge, umutima, umutwe, imibereho, impano z’umwana, agakura mu mpfuruka zose z’ubuzima bwe kugira ngo abe umuntu uhamye.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Alice Kayitesi yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare ikomeza kugira mu burezi ndetse anashimira St André Gitarama ku bw’inyubako nshya yujuje.
Yagize ati “Icya mbere ni ugushimira iri shuri ndetse by’umwihariko Kiliziya Gatolika, Diyosezi ya Kabgayi ku bufatanye tugirana muri iyi nkingi y’uburezi.”
Ashingiye kuri ibi, Guverineri Kayitesi yasabye abikorera n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi gukomereza muri uyu mujyo bashyigikira Leta mu iterambere muri rusange.
Yagize ati “Icyo dusaba abandi bikorera bataragera kuri uru rwego ni uko na bo bubahiriza amabwiriza ajyanye no kugira ngo umwana w’Umunyarwanda yigire koko ahakwiriye kandi haboneye.”

Inyubako y’iri shuri yatashywe, igizwe n’ibyumba umunani, bine hasi na bine hejuru, imiryango y’ubwiherero 30 bugezweho, icyumba gicungirwamo umutekano w’inyubako (control room) n’uburyo bwo gufata amazi.
Iyi nyubako yatangiye kubakwa muri Kamena 2023, yuzuye itwaye miliyoni 230 Frw yavuye mu bufatanye by’ababyeyi barerera muri iri shuri.
Nyuma yo kuzura kw’iyi nyubako biteganyijwe ko icyumba kizajya cyigiramo nibura abanyeshuri 45 kuko mu busanzwe icyumba cyajyaga kiba kirimo abanyeshuri bari hagati ya 50 na 60.
Biteganyijwe kandi ko mu minsi iri imbere hazubakwa ikindi gice cya kabiri cy’iyi nyubako kizaba kigizwe n’ibyumba icumi.
Kugeza ubu, St Andre Gitarama irererwamo abanyeshuri 1,360 barimo abiga mu mashuri y’incuke 233 ndetse n’abiga mu mashuri abanza 1127.








