Algeria yirukanye Abadipolomate 12 b’u Bufaransa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot yahamije ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mata 2025, Algeria yategetse Abadipolomate n’abakozi 12 b’Ambasade y’u Bufaransa kuva muri iki gihugu mu masaha atarenze 48.

Euro news dukesha iyi inkuru ivuga ko icyemezo cyo kwirukana abo bakozi kije hashize iminsi mike abashinjacyaha mu Bufaransa bashinje Abanya-Algeriya batatu, barimo n’umukozi wa konsula, gushimuta Umunya-Algeria utavuga rumwe n’ubutegetsi Amir Boukhors umwaka ushize.

Boukhors, ufite abayoboke benshi ku rubuga rwa TikTok, ni umwanzi w’ubutegetsi bwa Algeria, aho bushaka ko asubira mu gihugu ngo aburanishwe ku byaha by’uburinganya no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

Boukhors, uzwi cyane nka Amir DZ ku mbuga nkoranayamabaga, yashimuswe muri Mata umwaka ushize mu nkengero z’umujyi wa Paris, mbere yuko arekurwa bucyeye bwaho nk’uko umunyamategeko we abitangaza.

Barrot yavuze ko kwirukana aba badipolomate bifitanye isano itaziguye n’ikibazo cya Boukhors, uba mu Bufaransa kuva mu 2016 ariko wahawe ubuhungiro bwa politiki mu 2023.

Barrot yagize ati: “Uyu mwanzuro wafashwe kubera ifatwa ry’abaturage batatu ba Algeria bakekwaho ibyaha bikomeye ku butaka bw’igihugu cy’Ubufaransa.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa yasabye Algeria kongera gutekereza ku cyemezo cyo kwirukana abo badipolomate, avuga ko Paris izafata ingamba nk’izo Algeria yafashe nidahindura icyo cyemezo.

Barrot ati: “Ndasaba ubuyobozi bwa Algeria guhagarika kwirukana abo bakozi.” Yakomeje agira  ati: “Niharamuka hafashwe umwanzuro wo kubagarura iwabo, nta yandi mahitamo tuzaba dufite uretse natwe kwirukana abadipolomate babo.”

Nubwo umubano hagati y’u Bufaransa na Algeria wakunze kurangwamo agatotsi mu myaka myinshi ishize, warushijeho kuba mubi cyane guhera muri Nyakanga umwaka ushize ubwo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yemezaga ko Sahara y’Iburengerazuba ikwiye kugenzurwa n’ubutegetsi bwa Maroc.

Itangazo ryatanzwe kuri uyu wa mbere rije mu gihe umubano hagati y’ibihugu wifashe nabi cyane  bikaba bigaragaza imbogamizi zikiri mu rugendo rwo kuwuzahura no kongera kubaka icyizere hagati y’impande zombi.

Barrot yari aherutse gusura Algeria mu ntangiriro z’uku kwezi mu rugendo rwo kuzahura umubano nyuma y’umwuka mubi wari waragejeje ibi bihugu byombi ku isenyuka rya dipolomasi.

Nyuma yo kubonana na Perezida w’iki gihugu cyakoronijwe n’Ubufaransa, Abdelmadjid Tebboune muri uru ruzinduko, Barrot yavuze ko ibihugu byombi byifuza “kongera kubaka ubufatanye.”