Afurika y’Epfo yafunguye iperereza ku muco wo kudahana mu gihe cya Apartheid

Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025 ko Perezida Cyril Ramaphosa agiye gushyiraho Komisiyo y’Iperereza ry’ubucamanza kugira ngo hamenyekane niba hari ibyakozwe bigamije kuburizamo iperereza cyangwa iburanisha ku byaha byakozwe mu gihe cya Apartheid.

Ibiro ntaramakuru Reuters bitangaza ko iki cyemezo kije gikurikira ibyavuye mu biganiro byo gukemura ibibazo mu rubanza rwazanywe n’imiryango y’abishwe na politiki y’abagashakabuhake mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, bavuga ko guverinoma ya nyuma ya apartheid itigeze ikora iperereza neza kuri ibyo byaha.

Mi itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida, rivuga ko “ibirego birebana n’ivangirwa mu buryo butemewe mu gutinza cyangwa kuburizamo iperereza no kuburanisha ko byaha byakozwe mu gihe cya Apartheid byakomeje kugaragara ku butegetsi bwabanje.”

Iri tangazo rigira riti: “Binyuze muri iyi komisiyo, Perezida Ramaphosa yiyemeje ko ukuri ku byabaye kumenyekana kandi ko iki kibazo kigomba gushyika ku iherezo.”

Nyuma y’uko apartheid irangiye mu 1994, Afurika y’Epfo yashyizeho Komisiyo ishinzwe Ukuri n’Ubwiyunge (TRC) kugira ngo ifashe mu gutahura ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ryakozwe ku butegetsi bw’abazungu.

Iyi komisiyo yahaye abashinjacyaha ba Leta urutonde rw’imanza amagana zasabwaga gukorwaho iperereza, ariko inyinshi muri zo ntizigeze zikurikiranwa.

Abantu 25 barimo abarokotse n’abagize imiryango y’abazize ubwicanyi bwakuzwe mu gihe cya apartheid, bagejeje urubanza mu rukiko rwa Pretoria mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, banasaba Leta indishyi zingana na miliyoni 167 z’amarandi (angana na miliyoni 9 z’amadolari) z’ibyangirijwe.

Ibiro bya Perezida byatangaje ko guverinoma izasaba ko urubanza rwabo ruhagarikwa by’agateganyo mu gihe hagitegerejwe ibyavuye mu iperereza rya komisiyo. Nta gihe ntarengwa cyatangajwe.

Icyakora umuryango udaharanira inyungu ‘Foundation for Human Rights’, uharanira uburenganzira bwa muntu kandi ufasha iyo miryango yabarokotse, watangaje ko wishimiye ishyirwaho rya komisiyo y’iperereza, ariko wamaganye icyemezo cya Perezida cyo gusaba gutinza ibirebana n’indishyi basaba.