Umuyobozi wa OMS araburira abatuye Isi ko ubuzima bwabo buri mu kaga

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yaburiye Isi ko ubuzima bw’abayituye buri mu byago bikomeye bitewe no kugabanuka kw’inkunga z’abaterankunga n’igabanuka rikomeye ry’ingengo z’imari zigenerwa ibikorwa by’ubuzima.

Ku wa Kane, Dr. Tedros yavuze ko OMS iri guhura “n’ihungabana rikomeye mu ngengo y’imari isanzwe ikoresha mu bikorwa by’ubuvuzi”. Ibintu ahamya ko bitigeze bibaho mu mateka.

Ibi byaje gukomera kurushaho nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari umuterankunga mukuru wa OMS  aho  yari isanzwe iyigenera hafi kimwe cya gatanu (1/5) cy’ingengo y’imari yose yakoreshaga, muri Mutarama yikuye muri uyu muryango  ivuga ko utitwaye neza mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ibindi bibazo by’ubuzima mpuzamahanga.

Nyuma y’uko ibyo bibaye OMS yagerageje guhangana n’ibyo bibazo aho yahinduye gahunda zayo z’imari, igabanya uko yari isanzwe ikoreshamo amafaranga, ndetse ngo  iranateganya kugabanya ingengo y’imari ya 2026-2027 ku gipimo cya 21%.

Nk’uko bigaragazwa n’ikinyamakuru cya Reuters, mu mwaka utaha ingengo y’imari  izagababanuka  ive kuri miliyari 5.3 z’amadolari igere kuri miliyari 4.2.

Sibyo gusa kuko OMS inateganya kugabanya umubare w’abakozi ku buryo budasanzwe.

Dr. Tedros yagize ati “Birababaje cyane, kugabanya ingengo y’imari mu buvuzi kuko  bizagira ingaruka zikomeye ku Isi byumwihariko mu bihugu bikennye”.

OMS iteganya kandi kugabanya ibikorwa yakoraga ihereye ku cyicaro gikuru giherereye i Genève, ndetse no gufunga bimwe mu biro isanzwe ikoreramo mu bihugu bitandukanye.

Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe imikorere y’ubucuruzi, Raul Thomas, yavuze ko 25% by’ingengo y’imari igenewe imishahara muri OMS idafite aho izaturuka mu myaka ibiri iri imbere, kandi ko hakiri kare kumenya umubare nyawo w’imirimo izahagarikwa kuko bizaterwa n’icyo bizaba bivuze ku bakozi n’aho bakorera.

Nubwo kuva kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri OMS byakomeje kuyishyiraho igitutu, Dr. Tedros yavuze ko ikibazo nyamukuru gishingiye ku miterere mibi,  imikoranire n’inkunga zitangawa . kuko byibura  80% by’ingengo y’imari ya OMS ituruka ku bihugu bike bitanga imfashanyo ku bushake, bityo ko hakenewe gushakishwa ahandi hashobora guturuka inkunga kugira ngo uru rwego rukomeze kubaho igihe kirekire.

Yavuze kandi ko akomeje  kuvugana n’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ko akibagezaho amakuru y’uko ibikorwa by’ubuvuzi bihagazeku Isi  , nubwo ataravugana na Perezida Donald Trump ubwe.

Muri uyu mwaka wonyine amafaranga OMS yakoreshaga azagabanukaho hafi miliyoni 600 z’amadolari.

Bityo ikomeje gusaba abaterankunga kwihutira gutabara, kuko nibatabikora vuba, ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima mpuzamahanga ndetse no gukomeza serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze zishobora guhagarara burundu.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.