OIP-1.jpg

Kenya: Umudepite yarasiwe mu muhanda wa Nairobi ahasiga ubuzima

Umudepite wo muri Kenya witwa Charles Ong’ondo Were yishwe arasiwe mu muhanda wo mu murwa mukuru Nairobi n’abagizi ba nabi bari kuri moto mu joro ryo kuri uyu 30 Mata 2025, bigakekwa ko abamwishe bari babingambiriye.

Polisi yatangaje ko abagabye igitero bari bamaze igihe bakurikirana imodoka ya Charles Ong’ondo Were nk’uko bitangazwa na BBC News.

Polisi kandi yakomeje ivuga ko umuntu wabonye ibi biba yayibwiye ko moto yariho abantu babibiri yahagaze iruhande rw’imodoka yarimo uyu mudepite ubwo yari ihagaze muri ‘feu rouge’ maze umwe muri bo amanuka kuri moto amurasa amwegereye.

Mu itangazo ry’asohowe na Polisi ryagiraga riti: “Charles Were, umudepite uhagarariye akarere ka Kasipul mu burengerazuba bwa Kenya, yarashwe ahita apfa ahagana saa 7:30 z’umugoroba (16:30 GMT) ubwo imodoka ye yari ihagaze muri ‘feu rouge’ ku muhanda wa Ngong.

Muri iryo tangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa polisi, Muchiri Nyaga, ryahamije ko uyu mugambi wari warateguwe, riti: “imiterere y’ubu bwicanyi igaragara nk’ubwangambiriwe kandi bwari bwarateguwe mbere.”

Ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko uyu umudepite yari amaze amezi abiri avuze ko ahangayikishijwe n’uko ashobora kwicwa.

Nyuma y’uko arashwe, umushoferi we n’umurinzi we, bombi batagize icyo baba, bamwihutanye ku bitaro bya Nairobi, ariko bahamugeza yamaze gushiramo umwuka.

Polisi yatangaje ko nyuma y’iraswa, abayobozi bakuru ba polisi hamwe n’abagenzacyaha bahise bagera aho byabereye, kandi iperereza rikaba ryatangiye.

Perezida William Ruto yategetse polisi gukora iperereza ryimbitse kuri ubwo bwicanyi, anongeraho ati: “Ababigizemo uruhare bagomba kubiryozwa.”

Ubwicanyi bw’abanyapolitiki ntibukunze kubaho muri iki gihugu cyo mu burasirazuba bwa Afurika.

Charles Ong’ondo Were yari umudepite w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya ODM riyobowe na Raila Odinga, umunyapolitiki watsinzwe na William Ruto mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka yo mu 2022.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads