Abanyeshuri 20 bo mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) na East African University Rwanda (EAUR) bari mu mahugurwa ku gutara no gutangaza inkuru zijyanye n’ubwuzuzanye.
Aya mahugurwa y’iminsi itatu, yatangiye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Mata 2025, akaba ari kubera mu Karere ka Muhanga, yateguwe na Rwanda Media Programme, porogramu ya Fojo Media Insitute.
Mu minsi itatu abahugurwa bazamara i Muhanga, bazahugurwa ku kwandika inkuru zijyanye n’ihame ry’ubwuzuzanye, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’imyumvire y’abantu ku kumenya ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye n’ibindi.
Komiseri ushinzwe uburinganire muri Women Media for Change/WMOC Peace Hillary Tumwesigire avuga ko hari impinduka mu myandikire no mu mitangarize y’inkuru zimakaza uburinganire ugereranyije no mu myaka ishize kuko iyo urebye abanyeshuri barangiza kaminuza barahuguwe ku buringanire iyo bagiye ku isoko ry’umurimo baba bafite imyumvire itandukanye n’abatarabonye ubwo bumenyi.
Yagize ati “Tumaze imyaka igera muri itatu duhugura abanyeshuri biga itangazamakuru muri Kaminuza zo mu Rwanda zirimo ICK, EAUR, MKU na UR. Twanahuguye kandi n’abanyamakuru bari mu mwuga ku bijyanye n’uburinganire. Iyo rero urebye, usanga bimaze kumvikana urebeye mu nkuru zitangazwa kuko ugereranyije no mu myaka yashize aho wasangaga abanyamakuru bakora izindi nkuru zitagendera ku buringanire ugasanga ziribanda ku ruhande runaka.

Tumwesigire akomeza agira ati “Uyu munsi rero usanga bagerageza kwimakaza ubwo buringanire mu nkuru zabo ubona ko ibitsina byombi byisangamo, ibyo bikatugaragariza ko amahugurwa baba barahawe hari icyo aba yarabasigiye.”
Nyuma y’ibyo kandi, Tumwesigire avuga ko hari icyizere ko n’abatarumva neza ihame ry’uburinganire bazagerwaho kuko abahugurwa ari abanyeshuri kandi bazajya ku isoko ry’umurimo ari benshi banafite ubumenyi buhagije ku buringanire.
Ati “Abo twahuguye uyu munsi kimwe na bagenzi babo bababanjirije tubitezeho kuzaganiriza bagenzi babo batabashije guhugurwa, guhindura imyumvire yabo ku buringanire ariko kandi tuzakomeza kwakira ibindi byiciro by’abanyeshuri biga itangazamakuru kugira ngo abantu bakomeze kumva neza ihame ry’uburinganire kandi binabafashe gukomeza gukora akazi kabo neza nta vangura rigaragara mu nkuru zabo.”
Isingizwe Edique wiga muri EAUR avuga ko biteze ubumenyi bwisumbuye kubwo bari bafite ku buringanire.
Ati “Ni ubwa mbere nitabiriye amahugurwa nk’aya, nungukiyemo byinshi bijyanye n’uburinganire ndetse n’ibindi nko kwandika inkuru zireba ku bitsina byombi zitabogamiye kuri runaka ariko kandi niteze ko hari ibindi nzungukira muri aya mahugurwa.”
Biteganyijwe ko aya mahugurwa azarangira ku cyumweru tariki 20 Mata 2025.

