Patriots BBC ikomeje gutakaza amahirwe yo kuzaba mu makipe azakina imikino ya nyuma ya kamparampaka (Playoffs).
Ni nyuma yo gutakaza umukino w’ikirarane batsinzwemo na Kepler 62-61 ejo ku wa Gatanu, tariki ya 18 Mata 2025, muri Petit Stade.
Ni umukino watangiye amakipe yombi yugarira cyane ariko bidatinze Patriots yayoboye umukino ibifashijwemo na Cole Elliot Lamar bityo irangiza agace ka mbere n’amanota 18-11.
Mu gace ka kabiri, Kepler ibifashijwemo na Chad Bowie Jordan, Chandelier Cyiza, ndetse na Kaje Elie, yagaragaje imbaraga bityo biyihesha gutsinda aka gace ku manota 17-8, bityo igice cya mbere kirangira Kepler iyoboye umukino n’amanota 28-26.
Nyuma y’akaruhuko, Patriots batangije agace ka gatatu biminjiriyemo agafu, bagatsinda n’amanota 14-11, barangiza agace ka gatatu bari imbere n’amanota 40-39.
Kepler yagaragaje imbaraga ikomeza gukorana neza kugeza ku ku isegonda rya nyuma, aho yatsinze agace ka kane 23-21, ibona intsinzi ku ikipe ya Patriots.
Bowie niwe wabaye umukinnyi w’umukino n’amanota 18, rebound 11 n’imipira 4 yavuyemo amanota (assist), mu gihe Cyiza yatsinze amanota 17 na rebound 11 ku ruhande rwa Kepler.
Ku ruhande rwa Patriots, umunyamerika Cole Elliott yatsinze amanota 20, akurikirwa na Steven Hagumintwari na Ronald Nato Kolmia, batsinze amanota 12 na 10, ariko ibyo ntibyari bihagije ngo babone intsinzi.
Uko ibintu byifashe, amahirwe ya Patriots yo kwinjira mu mikino ya nyuma ya shampiyona akomeje kuzamo indi mibare myinshi, kuko amakipe nka Tigers, Orion, na United Generational Basketball yose ari mu makipe agifite amahirwe yo kuza mu myanya ine ya mbere (big4&Top4)
Undi mukino wabaye ku wa Gatanu, REG yatsinze Azomco 105-82.
Uko amakipe akurikirana ku rutonde: APR iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 30, ikurikirwa na Tigers iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 21, mu gihe REG iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 21. Patriots iri ku mwanya wa kane n’amanota 21.
