Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yagaragaje ko mu banyarwanda bangana 13,550,000, abagera ku 4,766,125 bangana na 35% bari ku ntebe y’ishuri , biga mu byiciro bitandukanye by’uburezi, kuva ku mashuri y’inshuke kugeza ku mashuri makuru na za kaminuza no mu cyiciro cy’abakuze biga gusoma no kwandika.
Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu ku rwego rw’igihugu, wabereye mu Karere ka Kirehe ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025.

Irere Claudette yavuze ko abarenga miliyoni enye bari mu mashuri atandukanye
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku nsanganyamatsiko igira iti “Uburezi ni umwuga usaba ubufatanye”, byitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana wari umushyitsi mukuru, hamwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta n’abarimu boaturutse hirya no hino mu gihugu.
MINEDUC igaragaza ko mu Rwanda hari ibigo by’amashuri 5,041 bitanga uburezi bw’ibanze, birimo amashuri y’incuke 4,264, amashuri abanza 4,108, amashuri yisumbuye icyiciro rusange 1,916 n’afite icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye 981. Hari kandi amashuri 581 y’imyuga n’ubumenyingiro, n’ibigo 120 byigisha uburezi mbonezamwuga.
Muri aya mashuri yose, 72% ni aya Leta n’afashwa na Leta, aho 1,576 ari aya Leta, naho 2,084 afashwa na Leta ku bw’amasezerano, mu gihe 1,381 ari ayigenga.
Ku bijyanye n’imibare y’abanyeshuri, 605,229 biga mu mashuri y’incuke, 3,000,709 biga mu mashuri abanza, 598,806 biga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye naho 196,384 biga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ni 116,791, abiga mu myuga y’igihe gito ni 12,423, mu gihe 15,543 biga muri za Polytechnics. Abiga mu mashuri makuru na kaminuza ni 114,931 naho 99,255 biga mu mashuri y’abakuze bigishwa gusoma no kwandika.

Bamwe mu barimu bitabire ibiro byo kwizihiza umunsi wabo wabereye mu Karere ka Kirehe
Mu mashuri abanza, umwaka wa mbere ni wo wigamo abanyeshuri benshi bangana na 746,241, naho mu mashuri yisumbuye, umwaka wa mbere wiganjemo abanyeshuri banagana 218,074.
Mu Rwanda habarurwa abarezi 133,029 barimo abarimu bigisha 117,839 n’abayobozi b’amashuri 15,190. Akarere ka Gasabo ni ko gafite abarimu benshi bangana na 6,338, mu gihe Akarere ka Nyarugenge gafite bake bangana na 2,795.
Ku rwego rw’impamyabumenyi, 69% by’abarimu bafite A2, 21% bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0), naho 10% bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1). Mu barimu bafite A2, abarimukazi ni 43,398, abagabo bakaba 27,613. Abafite A1, abagore ni 3,644 mu gihe abagabo ari 7,023. Mu bafite A0, abarimukazi ni 7,728 naho abagabo ni 13,419.
Mu buyobozi bw’amashuri, abagabo 2,345 bayobora by’ibigo bangana na 74%, mu gihe abagore babiyobora ari 734 bangana na 26%.
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko muri gahunda y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere (NST2) 2024–2029, mu rwego rw’uburezi, izashyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi mu byiciro byose, guteza imbere uburezi bw’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) n’amashuri makuru hagamijwe guhuza ubumenyi n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Iyi gahunda ikazibanda kandi ku kunoza ireme ry’uburezi kuri bose, gukurikirana ko abana bose bageze igihe cyo kwiga bagana ishuri no gukemura ikibazo cy’abata ishuri.
By’umwihariko, umubare w’abana biga mu mashuri y’incuke ukazongerwa aho uzava kuri 35% ukagere kuri 65%, hongerwe ibyumba by’amashuri, abarimu babifitiye ubushobozi ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu myigishirize.

