Mu mpera z’uku kwezi, kuva ku wa 24 kugeza ku wa 26 Mutarama 2025 Umujyi wa Roma, mu Butaliyani uzakira abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo hirya no hino Ku isi.
Ibi birori bizaba mu rwego rwo guhimbaza Yubile y’imyaka 2025 ishize Jambo yigize umuntu.
Ibirori bya Yubile y’Itangazamakuru, nibyo bya mbere bizaba bibereye i Vatikani nyuma yo gufungura Umuryango w’Impuhwe z’Imana.
Abanyamakuru, abakora amashusho, abanditsi, abashushanya, ndetse n’abashinzwe imiyoborere y’imbuga nkoranyambaga batumiwe muri ibi birori kugira ngo bavugurure ukwizera kwabo ndetse baronke umugisha w’iyi Yubile y’ibyiringiro.
Nyuma y’ibirori byo kwakira abitabiriye no guhabwa isakaramentu ry’imbabazi ku mugoroba wo ku wa 24 Mutarama 2025, Saa 5:30PM bazitabira Misa muri Bazilika ya Mutagatifu Yohani wa Laterano yo kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Fransisiko wa Salezi, umurinzi w’abanyamakuru n’abanditsi.
Kuwa 25 Mutarama, kuva saa mbiri za mu gitondo aba banyamakuru bazakorera urugendo nyobokamana kuri Bazilika ya Mutagatifu Petero aho bazaca mu muryango w’impuhwe.
Kuva Papa Fransisiko yakingura uyu muryango w’impuhwe, tariki ya 24 Ukuboza 2024, abantu barenga ibihumbi magana atanu baturutse impande zose z’isi bamaze kuwucamo .
Nyuma ya Misa, abitabiriye bazajya i Vatikani kugira ngo bitabire inama izatangira saa 10:00, iyobowe n’umunyamakuru w’umufilipino, Maria Ressa n’umwanditsi wo muri Irlande, Colum McCann.
Nyuma yaho, saa 12:30, hazabaho guhurira na Papa Francis mu nzu mberabyombi ya Paul VI.
Kuwa gatandatu ni mugoroba, Dikasteri y’Itangazamakuru izatanga inama ku muco n’iyobokamana, nabyo bizabera muri Paul VI, bikazakurikirwa no gutambutsa mu buryo bwa live amasengesho ya nimugoroba ayobowe na padiri. Ayo masengesho azabera mu mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero.
Abantu bafite ubutumire gusa ni bo bazabasha kwitabira igikorwa cy’urubyiruko rw’abanyamakuru.
Hateguwe kandi izindi nama n’ibirori bizakomeza kuba kugeza ku Cyumweru, tariki ya 26 Mutarama 2025.
Kuri iyi tariki, ibirori bizasozwa n’Igitambo cya Misa kizaturirwa muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, kiyobowe na Papa Fransisiko, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.