Abakoresha ikiraro cya Mpanda barasaba Akarere kubashyira ku murongo w’ibyigwa

Abanyura ku kiraro kiri mu rugabano rwa Muhanga na Ruhango barasaba ko ababishinzwe babibuka, bakagishyira ku rutonde rw’ibigomba gusanwa, kuko ubusabe bwabo bugiye kumara igihe kirekire.

Iki kiraro kiri hagati y’imisozi ya Mpanda na Gihuma mu karere ka Ruhango n’aka Muhanga, kimaze imyaka hafi icumi cyarangiritse, bakaba basaba ko imvugo y’abayobozi bahora bagisura bakabemerera kugisana yaba ingiro.

Murekatete Dativa, umubyeyi ucururiza ibisheke n’ibigori iruhande rwiki kiraro avuga ko mu gihe ahamaze yagiye abona akaga gaterwa no kuba kidasanwa.

Agira ati” iki kiraro giteje imbogamizi nyinshi kuko hanyura abantu benshi yaba abaturutse i Muhanga cyangwa Ruhango bagiye kurangura amatafari n’amabuye yo kubakisha. Hari kandi nabandi benshi bahanyura bagiye kurangura ibyo kurya i mpanda, gusa buri gihe hano iyo Imodoka cyangwa moto zihageze zigwamo hakaba nabajyanwa mu bitaro bakamaramo igihe kubera imvune.”

Murekatete Dativa

Hakizimana Jean Bosco ukora umurimo wo gutwara abantu kuri Moto na we avuga ko kwangirika kw’iki kiraro bibateza impanuka ndetse n’igihombo birimo no gukoresha ibinyabiziga byabo igihe byangiritse.

Agira ati” Iki kiraro nicyo dukoresha buri munsi ariko kiratubangamiye cyane kuko cyarangiritse bikomeye noneho mu bihe by’imvura bwo biba biteye ubwoba cyane kuko imodoka zigwamo ugasanga binafunze ibikorwa byacu byose”

Hakizimana Jean Bosco

Aba baturage bavuga ko ibyo ubuyobozi bubabwira bisa no kubikiza ko ahubwo bo babona bisa naho ubuyobozi bw’uturere ku mpande zombi bushobora kuba busiganira gusana iki kiraro.

Umwe muri bo yagize ati” Ibi ni ukutwikiza rwose kubera ko iyo batubwiye ko bagiye kugisana turategereza tukagira ngo hari icyo bagiye kugikoraho ariko tugaheba.”

Guverineri w’intara y’amagepfo Kayitesi Alice avuga ko bafite gahunda yo gusana ibiraro byose byangiritse, ko n’iki nacyo kiri mu birimo gutekerezwaho.

Agira ati” Dufite ibiraro byinshi byangijwe n’ibiza ariko byose birazwi byaragaragajwe. Icyo dukora rero ni ukureba ngo ikihutirwa ni iki, ndetse ibyinshi byakorewe inyigo, twabonye n’ingengo y’imari yabyo. Icyakora, tugenda tubyubaka bijyanye n’ubushobozi twabonye.”

Iki kiraro kimaze imyaka 30 kuko bigaragara ko cyubatswe ku itariki ya 12/12/1995, kizwi nko ku cyuzi. Kiri mu muhanda uva kuri kaburimbo igana mu cyanya cy’inganda cya Muhanga.

Kayitesi Alice, Guverineri w’intara y’amagepfo

Ku ruhande rwo hakurya, kinyurwaho n’abajya ku musozi wa Kanyarira. Gifite akamaro gakomeye kuko gikoreshwa n’abajya ahacukurwa amabuye y’agaciro ndetse hakanava ibikomoka ku buhinzi byinshi bicuruzwa mu mugi wa Muhanga.

Aha kandi hanyura imodoka zitwaye abanyeshuri bava cyangwa bajya ku ishuri ry’imyuga rya Mpanda.