Niger: Igitero cy’Abajihadiste cyahitanye abantu 44.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe, Minisiteri y’ingabo ya Niger yavuze ko abarwanyi ba kisilamu bishe nibura abasivili 44 abandi 13 barakomereka bikabije mu gitero cyagabwe ku musigiti uri mu majyepfo y’iburengerazuba bw’iki gihugu.

Reuters ducyesha iyi nkuru ivuga ko iki gitero cyagabwe ku bantu bari mu masengesho ya nyuma ya saa sita mu mudugudu wa Fombita muri komini yo mu cyaro cya Kokorou, iherereye hafi y’umupaka wa Nigeria, Burkina Faso na Mali, ahazwi nk’icyicaro k’inyeshyamba z’Abajihadiste muri Afurika y’iburengerazuba zifitanye isano na al Qaeda na Islamic state.

Mu itanagazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ingabo mu ijoro ryakeye, yashinje umutwe wa EIGS, ushamikiye kuri Islamic state kuba ariwo wagabye iki gitero.

Itangazo ryagiraga riti: “Abajihadiste bitwaje intwaro zikomeye bazengurutse umusigiti, aho abantu bari bahuririye mu masengesho y’ukwezi gutagatifu kwa Ramadan, maze bakora “ubwicanyi bw’indengakamere.”

Iyi Minisiteri yongeyeho ko abo bagabye igitero bahise banatwika isoko n’amazu mbere yo gusubira inyuma.

Ingabo zoherejwe ahagabwe igitero zatangaje ko abantu 44 bapfuye, abandi 13 bakomeretse bikomeye. Guverinoma ya Niger yahise itangaza iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu hose.

Inyeshyamba zo mu karere ka Sahel muri Afurika y’Iburengerazuba zatangiye igihe abarwanyi ba kisilamu bigaruriraga teretwari yo mu majyaruguru ya Mali nyuma yo kwigomeka kwa ba-Tuareg mu 2012.

Kuva icyo gihe zatangiye gukwirakwira mu bihugu bituranye na Mali, aribyo  Nigeria na Burkina Faso, ndetse vuba aha, zakomereje mu bihugu byo ku nkombe y’amajyaruguru, mu burengerazuba bwa Afurika nka Togo na Ghana.

Ibihumbi by’abantu barishwe kandi miriyoni nyinshi z’abaturage zavanywe mu byabo, mu gihe inyeshyamaba zakomezaga kugaba ibitero mu mijyi, mu byaro, ku birindiro by’ingabo n’ibyapolisi.

Kunanirwa kwa za guverinoma mu kugarura umutekano byagize uruhare mu guhirika ubutegetsi inshuro ebyiri muri Mali no muri Burkina Faso ndetse n’indi imwe muri Niger hagati ya 2020 na 2023. Ibyo bihugu byose uko ari bitatu byakomeje gutegekwa n’abasirikare nubwo akarere ndetse n’amahanga bikomeje kubyotsa igitutu kugira ngo bakore amatora.