Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024 ku Bitaro by’amaso bya Kabgayi (Kabgayi Eye Unit) hasojwe amahugurwa  y’iminsi itanu ku bakorerabushake 12 ba croix rouge y’u Rwanda, ni mu rwego rw’imikoranire croix yagiranye n’ibi bitaro mu rwego rwo kongerera ubumenyi abakorerabushake ku ndwara z’amaso n’uburyo bwo kuzirinda

Ni amahugurwa yatangiye kuwa 21 Ukwakira ku bitaro by’amaso bya Kabgayi akaba yari agenewe abakorerabushake ba Croix Rouge bahagarariye abandi, baturutse mu ntara zose z’igihugu n’umujyi wa Kigali.

Aganira na ICK News Dr.Tuyisabe Theophile umuyobozi w’ibitaro by’amaso bya Kabgayi avuga gutegurwa ry’iyi gahunda ; Yavuze ko ari mu rwego rwo kubaha ubumenyi bw’ibanze ku jisho n’uburwayi bwa ryo. Kugira ngo bazatang umusanzu mu kurandura ikibazo cy’ubuhumyi, kuko bo babasha kugera ahantu henshi mu gihugu.

« Abakorerabushake ba Croix rouge bagera ahantu henshi tutabasha kugera, niyo mpamvu ku bufatanye twubatse imikoranire kugira ngo duhugure aba bakorerabusheka nabo bazadufashe guhugura bagenzi babo, hanyuma batugerere ku baturage. Ibi kandi bikajyana n’intego yo kurwanya ubuhumyi ndetse no kumenyekanisha ibibazo bituma ijisho ridakora neza ».

Dr.Tuyisabe Theophile umuyobozi w’ibitaro by’amaso bya Kabgayi

Akomeza avuga ko bahuguwe binyujijwe mu bice bitatu bitewe n’umusaruro bitezweho ati : « Bitewe rero n’uko aba bazahugura abandi twabahaye ubumenyi  mu buryo butatu, aho bahawe ubumenyi bazaha bagenzi babo, ubumenyi bwo gufasha abaturage, ndetse no kugira icyo bakora mu gihe bahuye n’ikintu gitunguranye bakitabazwa ».

Mukundiyukuri Solange Umukozi muri Croix rouge y’u Rwanda avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane kuko abayahawe bagiye kuba umuyoboro uhuza abaturage n’ibitaro by’amaso kugira ngo bafashwe kuvurwa no kugirwa inama ku buryo bworoshye.

« Akenshi usanga mu giturage abantu bafite ibibazo by’amaso ariko batabizi, n’ababizi ntibamenye uko bakwivuza, ubu bumenyi bahawe bagiye kubugeza ku baturage, babahe n’amakuru y’uko bakwivuza kuko ubu bagiye kuba umuyobora uhuza abaturage n’ibitaro. Mu bukangurambaga basanzwe bakora rero barasabwa kuzongeraho n’ubwo kwivuza amaso ».

MUKUNDIYUKURI Solange, Umukozi muri Croix rouge y’u Rwanda

Hategekimana Didier umwe mu wahuguwe wo mu Ntara y’Uburasirazuba, avuga ko yungutse ubumenyi, ubu nabasha kumenya umuntu ufite ikibazo cy’amason’icyiciro yaba arimo, « Hari igihe wahuraga n’umuntu akaba arwaye ariko kuko nta bumenyi ufite ukabona nta kibazo, kandi nyamara umuntu yarashize, hari n’imvugo ivuga ngo ntawe ijisho ryishe, ariko ubu namenye ko bitewe n’ikibazo rishobora no guhitana umuntu ».

Hategekimana Didier, umukorerabushake wa Croic Ruge mu ntara y’Uburasirazuba

Akomeza kuvuga ko basanze hari ibibazo bajyaga birengagize mu baturage kubwo kutabimenya yongeraho ko bagiye kwigisha bagenzi babo bagatanga umusanzu ukwiye mu kurwanya ubuhumyi mu rwanda, « Nkanjye najyega mbona umuntu ufite imirari nkumva ko atari ikibazo gusa ubu namenye neza ko ari uburwayi, ndetse na abagenzi banjye tugihuriyeho, ubu rero tugiye guhugura bagenzi bacu ku bumenyi twahawe ku buryo umusanzu wacu uzagaragara ».

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Croix Rouge y’u Rwanda n’iy’ Ububirigi n’ibitaro by’amaso bya Kabgayi ku nkunga y’umuryango Light for the World.