Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Nzeri 2024, Akarere ka Muhanga kakiriye inteko rusange ya gatatu y’abagize urunana rw’abagore bakora mu nzego z’imitegekere y’igihugu kuva ku rwego rw’Umudugudu, utugari, imirenge, uturere n’umujyi wa Kigali.
Iyi yama yabereye muri ‘Hôtel Saint-André Kabgayi’, yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA) n’Inama y’Igihugu y’Abagore.

Ni inama yitabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Madamu Uwimana Consolee, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu Madamu Kayisire Marie Solange, Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA) Habimana Dominique, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’abandi.
Mu butumwa bwa Minisitiri Uwimana Consolee, yagaragaje ko hari icyizere ko abagore bazakomeza kugaragara mu mirimo igenda ihangwa kuko hari benshi bamaze kwitinyuka.

Ati “Abagore baje mu mirimo basa n’abakererewe ugereranyije na basaza babo ariko icyo twishimira ni uko dufite aho tugeze ugereranije n’uko byari bimeze mbere. Dufite inshingano yo guhanga imirimo muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 5 kandi nizera ko bazabonamo imirimo kuko dufite abagore bamaze kwisobanukirwa bazi ko bagomba no gupiganwa.”
Nubwo Minisitiri Uwimana yemeza ko hari abagore benshi bamaze kwitinyuka, ngo hari kandi bamwe bataritunyuka nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu Madamu Kayisire Marie Solange.
Ati “Nk’uko mwabibonye, turacyafite ikibazo cy’umubare w’abagore n’abakobwa mu nzego z’ibanze. Ni akazi kacu rero gushishikariza abatorwa kuba benshi mu nzego zifata ibyemezo. Uko tugenda tubaha urugero rwiza niko tugenda tubatinyura ku kwiyamamaza no gutorwa.
Si mu batorwa gusa kuko yanagaragaje ko no mu bakora ibizamini hari abagikeneye gutinyurwa.

Ibi kandi bishimangirwa n’Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA) Habimana Dominique uvuga hakiri umubare muto mu myanya ya.
Ati “Haracyari urugendo rwo gukora mu myanya ipiganirwa ariko ndashishikariza abana b’abakobwa n’abagore bakiri bato kugira ngo batinyuke bahatanire imyanya y’ubuyobozi kuko abagore bayirimo babikora neza kandi nabo babishobora”
Nzamukosha Clementine, umwe bitabiriye iri huriro akaba ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe avuga ko kuba hakiri abakobwa n’abagore batitabira kujya mu mirimo y’inzego z’ibanze biterwa no kuba bitinya.
Abihurizaho na Claudine Nibarere uyobora umudugudu wa Karubanda muri Kamonyi ugira ati “Njyewe icyo mbona ni ukwitinya, barakitinya ariko ubundi iyo ubashije kwitinyuka ukigirira icyizere ujyamo kandi ukabishobora.”
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda riteganya ko 30% by’abari mu nzego zifata ibyemezo bagomba kuba ari abagore.
Raporo y’amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze yo muri 2021, yagaragazaga ko mu gihugu hose, mu nzego z’ibanze kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Akarere no mu nama z’igihugu, kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’igihugu, Abayobozi bose hamwe bari ibihumbi 390,638, barimo abagore 235,152 bangana na 60.2% n’abagabo 155,486 bangana na 39.8%.
