Mu gihe leta ihangayikishijwe n’umubare w’abangavu baterwa Inda zidateganijwe ukomeza kwiyongera umunsi ku munsi, bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze bavuga ko kuba umuntu yabyara atari ikibazo.
Impamvu uru rubyiruko rwitwaza ngo ni uko hari abantu babuze urubyaro bityo ko aho gukuramo inda wahitamo kubyara kuko ari amahirwe uba ugize.
Nubwo bavuga ko kubyara nta kibazo babibonamo ariko, bagaragaza zimwe mu ngaruka zikunze guterwa n’inda zidateganyijwe mu bangavu.
Yakomeje agira ati “Iyo bamaze guterwa inda, bava mu ishuri abandi bakaguma mu mazu iwabo batinya ko hari uwababona dore ko baba bakiri abana bato, icyakora hari abo leta ifasha kubona bimwe mu bikoresho by’ibanze uretse ko hari n’abarorongotana.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko ubuzima bw’uwo mwana uvutse hari igihe buba bubi ku geza ku rwego yazakurira ku muhanda iyo iyo nta gikozwe ngo afashwe.
Imibare igaragaza ko mu ntara y’amajyaruguru habarurwa abangavu 3724 batewe Inda zidateganyijwe kuva muri Mutarama 2023 kugeza muri Gashyantare 2024.
Impamvu ikunzwe kugaragazwa nk’itera ubwiyongere bw’inda zidateganyijwe ni ubukene mu rubyiruko bushobora gutuma abangavu bashukishwa amafaranga bikarangira batwaye inda zidateganyijwe hatirengagijwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
