Kuva na kera na kare, Abanyarwanda berekanaga ukwemera ndetse n’uruhare Imana ifite mu buzima bwabo bwa buri munsi binyuze mu mazina bayitaga nka Rugira, Rurema, n’andi.

Ibyo ntibyagaragaririga gusa muri ayo mazina bayitaga, ahubwo yanagaragazwaga n’amazina bitaga abana babo.

Muyombano Bertin, usobanukiwe amateka y’u Rwanda, avuga ko na mbere y’umwaduko w’abazungu, abanyarwanda bari bazi Imana, ari nayo mpamvu amwe mu mazina bitaga abana yabaga yiganjemo ayafitanye isano nayo.

Aha harimo amazina nka Habiyakare, Habarurema, Habiyambere, Habarugira n’andi nkayo bigaragara ko yagenderaga kuyo bitaga Imana.

Itandukaniro ryayo mazina n’ayo mu gihe ndetse na nyuma y’ubukoroni, nuko ahanini amazina yagarukagamo cyane izina Imana. Ingero ni nka Habimana, Bizimana, Hakorimana, Hatangimana n’andi.

Si icyo gihe gusa kuko n’uyu munsi amazina yitwa abana ashingiye cyane ku Mana, aho agaragaza kuyishimara ibyo yakoze ndetse no kwizera ko hari ibyo izakora, ariko ay’iki gihe ahanini ntagaragaramo izina Imana.

Ayo mazina yiganje cyane mu ahabwa abahungu ariko no mu bakobwa arimo.

By’umwihariko, itandukaniro ry’ayo mazina yakera n’ayubu, ni uko ayo muri iki gihe aba ari magufi naho aya cyera akaba yarabaga ari maremare.

Usibye amazina agaruka ku Mana, Muyombano anasobanura ko cyera amazina yitwaga abakobwa hari ayashingiraga ku bindi bintu nk’ubwiza bwe n’inka naho ku bahungu agashingira nko ku butwari n’ibindi.

Muyombano ati “Nk’abakobwa hari abitwaga amazina agendeye ku buranga bwabo, ku nka, ku muco ndetse n’andi ashingiye ku mibanire. Ku bagabo by’umwihariko yabaga anashingiye ku butwari.”

Muyombano kandi anavuga ko habagaho n’amazina y’amagenurano.

Ati “Ayo yagaragazaga imibanire y’abantu. Iyo umuntu yabaga akwanze cyangwa mufitanye ikibazo, wabaga wabyitirira umwana wawe.”

Muri iki gihe, ayo mazina y’amagenurano ntibyemewe ko hari uwayita umwana abyaye ndetse leta yanahaye uburenganzira bwo guhinduza mu irangamimerere abiswe ayo mazina kera.

Amazina 20 yitwa abana cyane muri iki gihe

Nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi, uyu munsi amazina yitwa abana benshi b’abakobwa ni Ineza, Uwase, Ishimwe, Irakoze, Igiraneza, Uwineza, Iradukunda, Inezayimana, Umutoniwase, Irasubiza, Iganze, Nishimwe, Umukundwa, Isimbi, Igihozo, Kundwa, Uwamahoro, Umuhoza, Niyogisubizo na Niyogushima.

Ku rundi ruhande, abahungu bakunze kwitwa Ishimwe, Mugisha, Irakoze, Hirwa, Igiraneza, Ineza, Iganze, Iradukunda, Irasubiza, Kwizera, Izibyose, Ganza, Iranzi, Niyogisubizo, Manzi, Niyonkuru, Byiringiro, Niyogushimwa na Mucyo.