Mu Nama Mpuzamahanga ku Ikawa iri kubera i Kigali, umukozi wa Fairtrade Africa, Ruzindana Michel, yavuze ko kuba koperative y’abahinzi b’ikawa ifite icyangombwa cya Fairtrade bidafasha gusa kubona isoko, ahubwo binatanga ubwirinzi ku bahinzi mu gihe ibiciro by’ikawa ku isoko mpuzamahanga bigabanutse.
Ruzindana yabigarutseho mu kiganiro cyagarukaga ku ishusho y’urwego rw’ikawa ku rwego mpuzamahanga, aho yasobanuye ko Fairtrade ifasha amakoperative y’abahinzi b’ikawa kugira uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibiciro ku isoko.
Yagize ati: “Kuri buri koperative ihinga ikawa duhaye icyemezo, icya mbere tuyifasha ni ugushyiraho igiciro kidashobora kugibwa munsi.”
Yasobanuye ko icyo giciro ntarengwa kigamije gufasha abahinzi mu gihe ibiciro by’ikawa ku isoko mpuzamahanga byamanutse cyane, kugira ngo bakomeze kubona amafaranga abafasha gukomeza gukora ubuhinzi bwabo.
Fairtrade International ivuga ko igiciro ntarengwa cyayo gikora mu rwego rw’umutekano w’abahinzi, ku buryo iyo igiciro cyo ku isoko kigize munsi y’igiciro ntarengwa cya Fairtrade, abahinzi n’amakoperative yabo bahabwa igiciro giteganyijwe. Iyo igiciro cyo ku isoko kiri hejuru y’icyo Fairtrade yashyizeho, abahinzi bakomeza kungukira ku giciro kiri hejuru
Ruzindana yavuze ko uretse igiciro ntarengwa, amakoperative afite icyangombwa cya Fairtrade ahabwa n’amafaranga y’inyongera azwi nka Fairtrade Premium, ashobora gukoreshwa mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa n’imibereho y’abahinzi.
Ati: “Hari n’amafaranga arenga ku giciro cy’ikawa duha koperative ziyihinga kugira ngo azifashe gukora ibikorwa biteza imbere umwuga wabo.”
Fairtrade ivuga ko ayo mafaranga y’inyongera atangwa hejuru y’igiciro cy’ikawa, amakoperative akaba ari yo agena uburyo akoreshwa mu bikorwa by’ubucuruzi cyangwa iby’iterambere ry’abaturage.
Ibi bibaye mu gihe Fairtrade International nayo yatangaje ko ku wa 1 Ukuboza 2026 izatangiza ibiciro bishya ntarengwa by’ikawa. Ku ikawa ya Arabica itunganyijwe hakoreshejwe amazi (washed Arabica), igiciro ntarengwa kizava kuri 2,658 Frw kigere kuri 2,954 Frw kuri pound., mu gihe kuri Robusta itunganyijwe mu buryo busanzwe kizava kuri kizava kuri 1,772 Frw kigere kuri 1,920 Frw kuri pound.
Fairtrade ivuga ko iri vugurura ry’ibiciro ryaturutse ku bushakashatsi bwakozwe ku biciro by’umusaruro, ibiganiro n’abahinzi n’abandi bakora muri uru rwego, ndetse n’isesengura ry’isoko ry’ikawa ku isi.
Inama Mpuzamahanga ku Ikawa iri kubera i Kigali kuva ku wa 23 kugeza ku wa 25 Nzeri 2026, ihurije hamwe abarenga 250 baturutse mu bihugu bitandukanye, barimo abahinzi, amakoperative, abashakashatsi, abafata ibyemezo n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ikawa. Iyi nama yibanze ku buryo urwego rw’ikawa rwakwagura amasoko, rukarushaho kwihanganira ihindagurika ry’ikirere ndetse no guteza imbere uruhare rw’abagore.

