Dr. Nsengiyumva yasabye ibihugu byugarijwe n’imihindagurikire y’ikirere gukorera hamwe

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasabye ibihugu bibangamiwe cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere gukomeza gufata ingamba zifatika zo kugabanya intege nke zabyo, no gushimangira umutekano w’abaturage babyo.

Yabigarutseho, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu nama ya kane y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bagize ihuriro ry’ibihugu bibangamiwe n’imihindagurikire y’ikirere, Climate Vulnerable Forum (CVF), yabaye mu gihe cy’Inama y’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye.

Dr. Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda rushyigikiye gahunda zitandukanye z’ihuriro rya CVF-V20, zirimo itangazo ry’ubuyobozi bwaryo ndetse no gutangira gushyira mu bikorwa ikigega cy’ubutabazi, kigamije gufasha ibihugu byugarijwe n’ingaruka z’ikirere kubona ubushobozi bw’amafaranga mu gihe bihuye n’ibiza bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere.

Yanasabye ko CVF-V20 ihabwa uburenganzira bwo kuba indorerezi mu Muryango w’Abibumbye, avuga ko ibihugu bihura n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere bikwiye kugira ijwi rikomeye mu biganiro hafatirwamo ibyemezo bibireba.

Minisitiri w’Intebe kandi yashimangiye ko hakenewe ivugururwa ry’imikorere y’imari mpuzamahanga, kugira ngo ibihugu bifite intege nke ku bijyanye n’ikirere bibone amafaranga ahagije yo guhangana n’ingaruka zacyo. Yavuze ko uburyo bwo gutera inkunga gahunda zo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere budakwiye gukomeza gukorwa ku buryo bwa none gusa, kuko ubukana bw’ibibazo bihari busaba ubundi bushobozi.

Ati: “Twese hamwe dushobora gufata ingamba zifatika tukareka kubigiramo intege nke twese dusobanukiwe neza ububi bwabyo, no gutuma ibihugu byacu birushaho kugira umutekano.”

Dr. Nsengiyumva yavuze ko nubwo ibihugu bigomba kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’ikirere, ibyo byonyine bidahagije mu gihe imyuka ihumanya ikirere ikomeza kwiyongera ku muvuduko biriho.

Yavuze ko inshingano yo kugabanya iyo myuka ari iy’ibihugu biyohereza ku bwinshi, ariko ko buri gihugu gifite uruhare mu guhangana n’iki kibazo, agaragaza ko u Rwanda na rwo rwiteguye kugira uruhare rwarwo.

Mu ngamba yagaragaje harimo gushyira mu bikorwa byuzuye Amasezerano ya Montreal, amasezerano mpuzamahanga agamije kugabanya ikoreshwa rya hydrofluorocarbons (HFCs), imyuka ikoreshwa cyane mu bikoresho bikonjesha ariko ikagira uruhare mu kongera ubushyuhe bw’Isi.

Ibi abitangaje mu gihe hasigaye hafi ibyumweru bitandatu ngo u Rwanda rwakire inama ya 38 y’ibihugu bigize Amasezerano ya Montreal, MOP38, izabera i Kigali kuva ku wa 2 kugeza ku wa 6 Ugushyingo 2026.