Perezida wa Kenya, William Ruto, yasabye ko Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Amahoro n’Umutekano, kazwi nka UN Security Council, kvugururwa kugira ngo Afurika ihabwe imyanya ihoraho muri ko.
Yabivuze ku wa Gatatu ubwo yagezaga ijambo ku bateraniye mu Nteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye, iri kubera ku kicaro gikuru, I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yagaragaje ko Afurika ikomeje kutagira uyihagarariye mu buryo buhoraho muri ako Kanama, nyamara ibihugu byayo 54 bingana na kimwe cya kane cy’abanyamuryango b’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Yagize ati “Afurika ifite ibihugu 54, birenga kimwe cya kane cy’abagize iyi Nteko, ariko nta mwanya uhoraho ifite muri uru rwego rushinzwe cyane cyane amahoro n’umutekano ku isi.”
Ruto yagaragaje ko Afurika ikunze kugirwaho ingaruka n’imyanzuro ya y’ako kanama, ariko ntigire ijwi rihoraho mu kuyifata.
Perezida Ruto yavuze ko kandi igihe ako kanama ka Loni kashyirwagaho, Afurika yari itarabona amahirwe yo kugira ibihugu byinshi byigenga cyangwa kugira ijambo mu ishyirwaho ry’inzego mpuzamahanga.
Ruto yasabye ako kanama kavugururwa kugira ngo kagaragaze uko isi imeze muri iki gihe, cyane cyane harebwa uruhare n’uburemere Afurika ifite mu muryango mpuzamahanga.
Iki kibazo kiri mu byitezweho kwitabwaho cyane mu biganiro bya Afurika muri uyu mwaka, aho Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ukomeje gusaba ko umugabane uhabwa umwanya munini mu nzego z’Umuryango w’Abibumbye.
Afurika imaze imyaka isaba ko ivugururwa ry’Akanama Gashizwe Amahoro n’Umutekano eyaha umugabane imyanya ihoraho, ndetse n’imyanya y’ubundi buryo, kugira ngo uhagararire neza inyungu z’ibihugu byawo.
Ambasaderi wa Afurika y’Epfo uhagarariye igihugu cye muri UN i New York, Mxolisi Sizo Nkosi, na we yavuze ko iryo ivugururwa riri mu by’ingenzi igihugu cye gishyize imbere.
Ibyo Ruto yavuze byaje nyuma y’umunsi umwe gusa, Umunyamabanga Mukuru wa UN, António Guterres, na we asabye ko Afurika ihabwa umwanya uhoraho muri ako kanama.
Umwanditsi: Umutesi Josiane
