Umuhungu w’Ambasaderi wa Israel muri Amerika yakomerekeye mu modoka ye yagozwe

Neria Leiter, umuhungu w’Ambasaderi wa Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Yechiel Leiter, yakomerekeye bikomeye mu modoka ye yagongewe muri West Bank ku wa Gatatu, tariki ya 23 Nzeri 2026, bigacyekwa ko cyari igitero.

Neria Leiter, wari umusirikare w’ingabo z’ingoboka ukorera kuri bariyeri iri hafi y’umudugudu wa Beit Horon, yajyanywe mu bitaro i Yeruzalemu nyuma yo gukomereka bikomeye, nk’uko inzego z’ubutabazi zabitangaje.

Ambasaderi Yechiel Leiter yavuze ko umuhungu we akeneye igitangaza, asaba abantu gukomeza kumusengera.

Umushoferi w’imodoka yagonze iyo Neria yarimo, byatangajwe ko yitwa Mahmoud Muhammad Mahmoud Suleiman, w’imyaka 29, ukomoka mu mudugudu wa Beit Ur al-Tahta uri hafi y’aho igitero cyabereye. Minisiteri y’Ubuzima ya Palestine yavuze ko Suleiman yahise araswa agapfira aho igitero cyabereye.

Hamas yashimye icyo gitero, ivuga ko ari igisubizo ku bikorwa bya Israel muri West Bank na Yeruzalemu. Uwo mutwe ariko ntiwavuze ko ari wo wakoze icyo gitero.

Neria Leiter si we mwana wa mbere wa Yechiel Leiter wahuye n’ingaruka z’intambara, kuko mukuru wa Neria witwa Moshe Yedidya Leiter, wari ufite imyaka 39, yishwe arwana muri Gaza mu Ugushyingo 2023, mu ntangiriro z’intambara yatangiye nyuma y’igitero cya Hamas kuri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023.

Igitero cyo ku wa Gatatu cyabaye nyuma y’iminsi mike habaye kuraswa kwa Netanel Shukrun, umubyeyi w’abana batandatu wari utuye mu gace ka Alei Zahav.

Shukrun yararashwe arapfa ku Cyumweru ubwo yari ari ku Isoko y’amazi karemano muri West Bank mu bikorwa bijyanye n’umunsi mukuru w’Abayahudi wa Yom Kippur. Umuhungu we w’imyaka 16 yavuze ko se yamuburiye mbere y’uko habaho igitero, bikamufasha kwirinda.

Igisirikare cya Israel, IDF, cyatangaje ko cyafashe ukekwaho kurasa Shukrun, amusanze mu bitaro hafi y’umujyi wa Ramallah.

Kuva ku wa 7 Ukwakira 2023, Israel yakoze ibikorwa byinshi bya gisirikare muri West Bank, ivuga ko bigamije kurwanya ibikorwa ibona nk’iby’iterabwoba. Ibyo bikorwa byatumye Abanya-Palestine ibihumbi byinshi bakurwa mu byabo ndetse bigira ingaruka ku baturage bo mu midugudu itandukanye.

Igitero cyo ku wa Gatatu cyabaye kandi hasigaye umunsi umwe ngo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, atange ijambo mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York.