Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Mahoro Eric, yavuze ko abarangije ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi babanza gutegurwa no kuganirizwa mbere yo gusubira mu miryango, kugira ngo basubiremo bafite imyumvire mishya kandi babashe kubana n’abo bahemukiye.
Mahoro yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu. Yasobanuye uburyo abari hafi kurangiza ibihano bategurwa n’icyo basabwa nyuma yo gusubira mu buzima busanzwe.
Yavuze ko intambwe ya mbere ari ukuganiriza umugororwa uri hafi kurangiza igihano, akibutswa uburemere bw’ibyaha yakoze ndetse n’amahirwe afite yo gusubira mu muryango.
Yagize ati “Tukamubwira ko agiye gutaha, tukanamwibutsa ko yagororwaga kubera ibyaha yakoze kandi bikaba bitari ibyaha bisanzwe ahubwo byari ibyaha bya Jenoside. Tukamubwira ko ayo ari amahirwe ahawe yo gusubira mu muryango.”
Mahoro yavuze ko iyo gahunda inashingira ku kuba u Rwanda rwarahisemo ubutabera bwunga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho kwibanda gusa ku guhana abakoze ibyaha, ahubwo hakongerwaho n’inzira zo kubagarura mu muryango bafite uruhare mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.
MINUBUMWE yatangije muri Werurwe 2025 gahunda y’inyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa ku bahamijwe ibyaha muri Jenoside basigaje igihe gito ngo barangize ibihano. Iyo gahunda igamije kubafasha gusubira mu buzima busanzwe, birinda ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bagatanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Mahoro yanavuze ko ikindi gice cy’ingenzi ari ukwereka abagiye gutaha impinduka zabaye mu Rwanda mu gihe bamaze bari mu Igororero, cyane cyane ku bijyanye n’imiyoborere, amategeko n’imibanire y’Abanyarwanda.
Yavuze ko bamwe muri bo babayeho mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, ubwo ivanguramoko n’umuco wo kudahana byari byaramunze igihugu, bityo bakaba bagomba gusobanurirwa ko ibyo bihe byahindutse.
Ati “Tukamwereka ko u Rwanda rwahindutse kandi ko ubu nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, kandi turi mu Rwanda rushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Yongeyeho ko abagiye gutaha basabwa kudasubira mu mitekerereze n’imyitwarire bari bafite mbere yo kujyanwa kugororwa, ahubwo bakitabira ubuzima bw’igihugu bushya bushingiye ku bumwe no kubahiriza amategeko.
Mahoro Avuga ko gutegura ugaruka mu muryango bitarangirira kuri we, kuko n’abagize umuryango asanze bategurwa kugira ngo bamenye ko agiye kugaruka kandi ko yahindutse.
Yavuze ko hari abagiye muri gereza bamaramo imyaka 10, 20 cyangwa 30, bityo imiryango yabo ishobora kuba yarakomeje kubaho idafite amakuru yuzuye ku byabaye cyangwa ikaba yarumvaga ko uwo muntu arengana.
Ati “Turabategura nabo bakamenya ko umuntu agiye kugaruka kandi ko yahindutse, atakiri umwe bahoze bazi kuko hari urugendo yakoze rwamuhinduye.”
Mahoro kandi yavuze ko abagiye gutaha bibutswa kubwira ukuri imiryango yabo, cyane cyane ku byerekeye impamvu bari barafunzwe, aho kubaha amakuru atari yo.
Iyi gahunda ijyanye n’inshingano za RCS zo gutegura abagororwa gusubira mu muryango. RCS ivuga ko gahunda zo gusubiza abagororwa mu buzima busanzwe zishingira ku gusubiza umuntu mu murongo, kumwigisha ubumenyi bumufasha kwibeshaho no kumutoza indangagaciro n’imyitwarire imufasha kutongera gukora ibyaha.
Muri Werurwe 2026, MINUBUMWE yatangaje ko abagororwa 266 bahamijwe ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo abagore 101, bari barangije gahunda y’inyigisho yabateguraga gusubira mu miryango. Benshi muri bo bari bamaze hagati y’imyaka 10 na 30 mu bihano.
