Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Romuald Wadagni wa Bénin

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro Perezida wa Repubulika ya Bénin, Romuald Wadagni, kuri uyu wa 16 Nzeri 2026 ubwo yatangiraga uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, uru ni uruzinduko rwa mbere Perezida Wadagni agiriye mu Rwanda kuva yatangira kuyobora Bénin muri Gicurasi 2026.

Uruzinduko rubaye mu gihe u Rwanda na Bénin bifitanye umubano ukomeje kwaguka mu nzego zitandukanye.

Mu 2023, Perezida Paul Kagame n’uwahoze ayobora iki gihugu, Perezida Patrice Talon, bagiranye ingendo za Leta hagati y’ibihugu byombi, ari na bwo hasinywe amasezerano 10 mu by’ubufatanye harimo ubuhinzi, igenamigambi n’iterambere ry’imijyi, ikoranabuhanga no kwimakaza serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ku bijyanye n’umutekano, u Rwanda na Bénin naho bifitanye imikoranire. Muri Nyakanga 2022, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bénin yagiriye uruzinduko ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, aho impande zombi zagiranye ibiganiro bigamije kurushaho guteza imbere umubano hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano no gusangira ubunararibonye.

Muri Kamena 2026, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Wadagni i Cotonou, ahagarariye Perezida Paul Kagame.

Perezida Romuald Wadagni yatowe ku wa 12 Mata 2026 mu matora ya Perezida wa Bénin. Yabonye 94.27% by’amajwi yemewe, mu gihe mukeba we Paul Hounkpè yabonye 5.73%.

Wadagni yasimbuye Patrice Talon, wari Perezida kuva mu 2016. Mbere yo kuba Perezida, Wadagni yari Minisitiri w’Ubukungu n’Imari wa Bénin kuva mu 2016.

Yanditswe na Paul Ushindi Balozi