Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera yatangaje ko mu gihe imirimo yo kuvugurura no kwagura Ibitaro bya Ngarama, biherereye mu Karere ka Gatsibo, izaba irangiye, bishobora kuzazamurwa ku rwego rw’Ibitaro bya kaminuza.
Yabitangaje ku wa 9 Nzeri 2026, ubwo yasuraga ibi bitaro mu rwego rwo kureba aho bigeze bivugururwa.
Imirimo yo kuvugurura no kwagura ibi bitaro igeze kuri 70%, mu mushinga uzatwara hafi miliyari 15 Frw.
Dr. Butera yavuze ko nyuma yo kuvugururwa, Ibitaro bya Ngarama bishobora kuzazamurwa ku rwego rw’Ibitaro bya kaminuza, bityo bigatanga serivisi z’ubuvuzi bwihariye ndetse bikagira n’uruhare mu guhugura no gutanga ubumenyi ku banyamwuga bashya mu buzima.
Yagize ati “Turashaka ko ibi bitaro biba ibitaro byigisha. Ni yo mpamvu hagomba kuba ibyumba byita ku barwayi barembye kandi byujuje ibisabwa.”
Ibyumba byita ku barwayi barembye cyane, bizwi nka Intensive Care Units (ICU), byakira abarwayi bakeneye kwitabwaho cyane n’ubuvuzi bwihariye. Mbere y’uko ibi bitaro bigira iyi serivisi, abarwayi babaga bakeneye ubwo buvuzi boherezwaga mu bindi bitaro.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera yasuye Ibitaro bya Ngaram bigeze kuri 70% bivugururwa
Minisiteri y’Ubuzima iri kuvugurura ibitaro bitandukanye hirya no hino mu gihugu, kugira ngo bizamurwe ku rwego rw’ibitaro bya kaminuza.
Mu bitaro biri muri iyi gahunda harimo ibya Ruhengeri, Kibungo, Rwamagana, Kabgayi, Butaro, Kibogora, Kibagabaga, Nyamata na Byumba.
Ibi bitaro biziyongera ku bindi bitanu bisanzwe biri ku rwego rw’ibitaro bya kaminuza, ari byo CHUK, Ibitaro bya Gisirikare, CHUB, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ndetse ni ibitaro bya Ndera (Neuro-Psychiatric Hospital Caraes Ndera).
Minisitiri Butera yavuze ko umubare w’ibitaro bya kaminuza umaze kwiyongera cyane, mu rwego rwo gufasha abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi bwihariye hafi yabo.
Ati: “Umubare w’ibitaro bya kaminuza wavuye kuri bitanu wari usanzweho ugera kuri 15. Turashaka ko ibitaro byigisha birushaho kwiyongera kugira ngo abantu babone serivisi z’ubuvuzi bwihariye mu gihugu badakeneye kujya mu bindi bitaro.”
Yavuze ko ibi bitaro bitazafasha abarwayi gusa, ahubwo bizanagira uruhare mu guhugura abakora muri serivisi z’ubuzima bazavura Abanyarwanda mu gihe kiri imbere.
Igice cya mbere cy’umushinga wo kuvugurura ibi bitaro bya Ngarama, cyibanze ku ishami ry’ababyeyi, cyarangije kubakwa kuri ubu kikaba cyaratangiye gutanga serivisi.
Ibi byatumye ubushobozi bw’iri shami bwiyongera buva ku bitanda 36 bugera ku bitanda 140.
Iki gice cya mbere cyatwaye hafi miliyari 4,8 Frw, mu gihe icyiciro cya kabiri kizibanda ku zindi nyubako n’ibikorwa remezo by’ibitaro bitari ishami ry’ababyeyi, kikaba giteganyijwe gutwara hafi miliyari 10 Frw.

Imirimo yo kuvugurura no kwagura ibitaro bya Ngarama igeze kuri 70%

Umushinga wo kuvugurura no kwagura ibitaro bya Ngarama uzatwara miliyari 15 Frw
